Ngororero: Bahawe umwaka wose ngo bimenyereze gukorera mu gakiriro batishyura ubukode
Abakora imyuga itandukanye mu mujyi wa Ngororero bamaze amezi abiri bimuriwe mu gakiriro kubatswe muri aka karere ariko bavuga ko abakiriya batarabamenyera ngo bahabasange. Ibi byatumye akarere kabaha umwaka bakora badakodesha amazu kugira ngo babanze bimenyereze.
Kimwe mu biteye imbogamizi abamaze kuyoboka gukorera mu gakiriro ni abakora ibikorwa nk’ibyabo ariko bakaba bagikorera mu mujyi cyangwa mu mirenge yegeranye n’agakiriro ibi bikaba bibateza igihombo.
Nsengiyumva Nicodem umwe mu bafite amabarizo, yemezaga ko abakorera mu mujyi aribo bafite abakiriya kurusha abo mu gakiriro.
Urugero rutangwa ndetse runazwi n’umuyobozi w’akarere ni amabarizo abiri yasigaye hafi y’umujyi wa Ngororero ahitwa i Rususa, muri metero nka 500 gusa uvuye mu mujyi. Hari kandi n’andi mabarizo harimo n’akoresha imashini zibaza bakorera ahitwa i Gatumba, naho hakaba hegereye agakiriro ku buryo aribo bibonera amasoko.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nyuma yo gutunganya ibyari bitaratungana muri aka gakiriro nko gushyiramo amashanyarazi ajyanye n’ibihakorerwa n’ibindi abo bose bazegerwa bagasabwa kujya mu gakiriro kuko aho bakorera usanga hatujuje ibyangombwa mu gihe akarere katanze amafaranga menshi kubaka ahagenewe gukorerwa imirimo nk’iyo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga kandi ko barimo gufasha abantu bose basanzwe bafite imyuga bakorera mu cyaro nk’abacuzi, ababaji, ababoshyi n’abandi kugira ngo banoze akazi kabo binyujijwe mu mashuri y’imyuga maze nabo baze mu gakiriro aho bazabasha gukorera mu makoperative.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|