Ngororero: Ba karaningufu ntibishimiye imikoranire n’abacuruzi

Abanyamuryango 30 ba koperative ya ba karaningufu bo mu mujyi wa Ngororero baravuga ko batishimiye imikoranire yabo n’abacuruzi bo muri uwo mujyi kuko itabateza imbere nk’uko bigenda ahandi bavuga ko ba karingufu babayeho mu buzima bwiza.

Kimwe mubyo aba bakarani binubira ni uko bahembwa amafaranga makeya ku bwikorezi bwabo, aho bavuga ko bahabwa urumiya (cyangwa igice cy’ifaranga) ku kilo kimwe bikoreye, mu gihe ahandi mu mujyi amafaranga makeya bagenzi babo bahabwa aba ari ifaranga ku kilo kimwe.

Umuyobozi wa koperative DUTERANINKUNGA y’abo bakaraningufu Bizimana Jean Damascene, avuga ko uku kubahenda bibasubiza inyuma kuko bakora ntacyo bageraho mu gihe bagenzi babo bakorera ahandi bo bateye imbere.

Abakaraningufu bo mu mujyi wa Ngororero bavuga ko bavunika ariko bagahembwa intica ntikize.
Abakaraningufu bo mu mujyi wa Ngororero bavuga ko bavunika ariko bagahembwa intica ntikize.

Aba bakaraningufu bandikiye komite y’abacuruzi bo mu mujyi wa Ngororero bayisaba ko bakongera igiciro cy’ubwikorezi ariko hashize igihe kinini ntacyo barabasubiza.

Perezida w’abacuruzi bo mu mujyi wa Ngororero, Ntamunoza Jean Paul, yemeza ko koko iyo baruwa bayandikiwe ariko abacuruzi bakaba batarabona umwanya wo guterana ngo bagire icyo bayivugaho.

Ikindi kibazo aba bakaraningufu bavuga ko kibadindiza ni uko hari bamwe mu bacuruzi baha akazi abantu batari muri koperative, bigatuma akazi kagabanuka kandi bafite koperative yemewe n’amategeko.

Perezida w’abacuruzi ariko we avuga ko atari abantu bo hanze bahabwa ako kazi, ko ahubwo hari abacuruzi baba bafite abakozi benshi bakorana buri munsi, bityo igihe habonetse akazi k’ubwikorezi cyangwa gupakira no gupakurura imodoka kagakorwa n’abo bakozi bahembwa ku kwezi.

Iyo barangije akazi bagabana amafaranga bakoreye (bavuga ko batahana macye cyane).
Iyo barangije akazi bagabana amafaranga bakoreye (bavuga ko batahana macye cyane).

Ba karaningufu kandi bavuga ko ubuyobozi ku nzego zitandukanye bakunze kubakoresha akazi kandi ntibabahembe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rususa ari nako umujyi wa Ngororero wubatswemo avuga ko ibyo basabwa gukorera ubuntu bikorwa mu rwego rw’umuganda.

Anemeza ko aba bakaraningufu bamusabye kubahuza n’abacuruzi ngo bongere igihembo babaha ariko akaba ategereje ko haba inama yabahuza.

Kuba umujyi wa Ngororero ari muto, bituma aba bakaraningufu batabona amafaranga ahagije kuko hari ubwo batahana atageze ku gihumbi buri umwe, kandi ngo kureka aka kazi bikaba bitaboroheye kuko bamaze kukamenyera ndetse indi mirimo ikaba ari mikeya muri aka gace.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka