Ngoma: Abacururiza mu mabase ku mihanda babangamiye abishyura imisoro bakora mu isoko

Abacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma babangamiwe n’abantu bacururiza mu mabase bagenda bazenguruka mu mihanda no mu ngo z’abantu bigatuma abo mu isoko batabona abakiri uko bikwiye kandi bishyura imisoro.

Abavugwaho gucuruza mu mabasi ni abacuruza ibijyanye n’ibiribwa usanga bazenguruka mu ngo ndetse no ku mihanda bikoreye amabasi maze ukeneye kugura bakamuha ntiyirirwe ajya mu isoko.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru aba bacuruzi bagaragaje impungenge zabo maze basaba ko ubuyobozi bwabaca burundu nubwo nabo bemera ko bigoye kubaca burundu.

Uwitwa Deyse ucuruza ibiribwa muri iri soko yagize ati “Twebwe dutanga umusoro w’ibihumbi bitandatu ariko abantu badasora bakaturusha gucuruza badutwarira abakiriya. Ubu se umuntu yaba abijyana muri quartier ukabona nde waza guhahra mu isoko kandi babimuzaniye mu rugo?”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwafashe ingamba zo guca ubu bucucuruzi ndetse hakaba hanategerejwe ko imirimo yo kwagura isoko irangira maze bose bagashyirwa mu isoko ahantu hisanzuye.

Si ubwa mbere aba bantu bacururiza ku muhanda bamaganwa kuko uretse no kugenda bacururiza mu mihanda hari aho bajyaga barema agasoko gato ariko biza gucika kuko abayobozi bagiye babirukana abafashwe bagahanwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka