Ndego: Ibyo Abanyarwanda bohereza muri Tanzaniya biracyari bike

Abarema isoko rya Kibare ryo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubuhahirane hagati y’abaturage b’akarere ka Kayonza n’ab’intara ya Kagera muri Tanzaniya bugenda neza, ariko ngo haracyari ikibazo cy’uko ibyo abo ku ruhande rw’u Rwanda bohereza muri Tanzaniya bikiri bike.

Iri soko rirema buri wa kane w’icyumweru rigahuriramo abaturage b’akarere ka Kayonza n’abanya Tanzaniya bo mu karere ka Karagwe ko mu ntara ya Kagera.

Ndagijimana Aaron wo mu murenge wa Ndego avuga ko ibicuruzwa biva muri Tanzaniya biba bigura amafaranga make, ariko ugasanga ibiva ku ruhande rw’u Rwanda bikiri bike.

Agira ati “Batuzanira inkoko, ibigori, amasaka, ibitoki kandi abaturage bakabigura bitabahenze cyane. Niba isahani y’ibishyimbo igura 350 bazana ingemeri tukayigura 400 kandi iba ari nini cyane kurusha ako gasahani. Inkoko niba twayiguraga 4000 hano ushobora kuyibona kuri 3500. Ntabwo harategurwa neza ibyo bashobora na bo gutwara iwabo, bitewe n’uko ibyo dukenera ari bo bakunze kubizana”.

Abanyatanzaniya barema iryo soko iyo basubiye iwabo ngo batwara inzoga za Primus, lisansi n’utundi dukoresho two gukoresha mu ngo.

Ibitoki ni bimwe mu byo abanyatanzaniya bazana mu isoko rya Kibare.
Ibitoki ni bimwe mu byo abanyatanzaniya bazana mu isoko rya Kibare.

Na bo bavuga ko bishimiye ubuhahirane hagati y’impande zombi, ariko bakavuga ko bagifite ikibazo cy’uko bemererwa gucuruza ibyo kurya gusa byagera ku byatunganyijwe mu nganda ntibemererwe kubijyana kuri iryo soko, nk’uko bivugwa na Safari Karugendo, umunya Tanzaniya umaze igihe acururiza mu isoko rya Kibare.

Agira ati “Tuzana ibitoki, ibishyimbo n’amasaka n’inkoko, ibindi by’inganda byo barabyanze. Iyo batubwiye ngo muzane ibi ngibi ni byo tuzana. Tubasabye bakabitwemerera twajya tuzana ibintu byinshi, natwe twubahiriza amategeko y’igihugu ntabwo twazana ibyo batatubwiye”.

Ubuhahirane hagati ya Tanzaniya n’akarere ka Kayonza ntiburorohera ako karere, ariko ubuyobozi bwa ko ngo buri guteganya kubaka neza isoko rya Kibare rikaba rinini kandi akarere kagashaka uburyo haboneka ibicuruzwa byinshi byakoherezwa hanze, nk’uko umuyobozi wa ko, Mugabo John abivuga.

Ati “Ntabwo ubuhahirane bwari bwatworohera, icyo duteganya ni uko aho hantu bishobotse twahubaka isoko rinini, tugashaka n’ibintu byinshi bishobora kuba byajya hanze. Turimo gushaka n’uburyo twateza imbere amakawa ku buryo twabona ibintu byinshi twakohereza hanze”.

Mu gihe uburyo bwo kubona ibicuruzwa byinshi byoherezwa hanze ku ruhande rw’akarere ka Kayonza butari bwashoboka, abanya Tanzaniya barema iryo soko basaba ubuyobozi kubaha uburenganzira bakajya bazana ibicuruzwa byose muri iryo soko, byaba ngombwa bigashyirwaho umusoro ariko bakemererwa kuza kubicuruza mu Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubucuruzi iwacu nibukomeze butere imbere hanyuma natwe dushyiramo akabaraga kugira ngo n’ibyacu bimenyekane KIBARE MARKET KU ISONGA

shyaka Theodomile yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

barebe aho ikibazo kiri maze bagikemure bityo abatanzaniy tubaboneho isoko rinini aho gukomeza kutwungukiraho

ruvebana yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka