NAEB iraburira abacuruza n’abagura kawa ziteze kuko batuma amadovize atinjira mu gihugu

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ngo bwahagurukiye abacuruza kawa ziteze kuko uretse kuba abazicuruza bishyira mu gihombo banatuma amadovize atinjira mu gihugu, nk’uko bivugwa na Kirenga Leonard, umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu kigo cya NAEB.

Abivuze nyuma y’aho icyo kigo cyangije kawa zigera kuri toni eshanu ziteze zafashwe zambutswa n’abantu bazijyanaga mu gihugu cya Tanzaniya banyuze mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza.

Kirenga avuga ko abakora bene ubwo bucuruzi batazihanganirwa kuko baba bagaragaza isura mbi y’igihugu bashyira ku isoko umusaruro udafite ubuziranenge, agasaba abaturage kujya bategereza kawa za bo zikera kugira ngo bagurirwe ku giciro cyiza.

Kawa ziteze ikigo cya NAEB cyangije zanganaga na toni 5.
Kawa ziteze ikigo cya NAEB cyangije zanganaga na toni 5.

Ubusanzwe umuhinzi wa kawa wahinze kijyambere iyo yejeje umusaruro we ngo ugurwa ku mafaranga ari hagati ya 250 na 300 ku kiro, ariko abagurisha kawa iteze bakayigurisha ku mafaranga 80 ku kiro.

Abagabo bafashwe bambutsa izo kawa mu gihugu cya Tanzaniya bahise batabwa muri yombi, ariko bo bavuga ko batari bazi neza ko ubwo bucuruzi butemewe nk’uko Nsanzimana Jean Marie Vianney wari wahawe ikiraka cyo kuzipakira abyemeza.

Agira ati “Nahamagawe n’umuntu ambwira ko yamboneye ikiraka cyo gupakira kawa (…) ambwira ko banyishyura ibihumbi 100. Nihutiye guhura n’uwo mugabo wampamagaye ampuza n’uwo mukiriya sinita ku kureba ko izo kawa ziteze kuko zari mu mifuka. Ariko sinari nzi ko bitemewe kuzigurisha”.

Umushoferi wari utwaye izo kawa na nyirazo batawe muri yombi.
Umushoferi wari utwaye izo kawa na nyirazo batawe muri yombi.

Iyi kawa iteze yafatanywe abagabo 11 b’Abanyarwanda n’umunya Tanzaniya umwe ari na we nyirayo, bakaba barafashwe ubwo bageragezaga kuyipakira mu bwato bayijyana mu gihugu cya Tanzaniya banyuze mu murenge wa Ndego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego wafatiwemo izo kawa, Nsoro Alex Bright, avuga ko zafashwe ku bufatanye bw’abaturage bazitanzeho amakuru, akavuga ko hakenewe ubufatanye n’abandi bayobozi b’imirenge kugira ngo ubu bucuruzi baburwanye kuko zari ziturutse mu mirenge ihana imbibe n’uwa Ndego.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka