Musanze: Guverineri Bosenibamwe araburira abacuruzi kwirinda “banki Lambert”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, araburira abacuruzi bo mu Karere ka Musanze kugendera kure inguzanyo zitangwa n’abantu ku giti cyabo ku nyungu ziri hejuru cyane, bizwi nka “Banki Lambert” kuko bifite ingaruka zo kuba byateza umutekano muke hagati y’abacuruzi.

Ubu buryo bwo kubona amafaranga, ngo bushobora guteza ikibazo cy’umutekano muke igihe habayeho kubura ubwishyu, bakaba bahigana byageza no kwicana; nk’uko Umuyobozi w’Intara yabitangaje.

Bosenibamwe agira ati: “Iyo abantu bagiye kwambura kubera ibya banki Lambert muzi ingaruka zabyo ni ukuvuga ko abantu barahigana aho kubaka sosiyete iri stable (itekanye) ugiye kubaka sosiyete ishingiye ku makimbirane, ku nzangano ndengakamere zashobora no kuganisha no ku bwicanyi. Ibyo ntabwo ari byo; ni yo mpamvu dukangurira abacuruzi kwirinda imikorere ishingiye kuri banki Lambert, gushaka inyungu nyinshi zishobora guteza ibibazo.”

Kugira ngo babone amafaranga muri banki Lambert bakunda gutanga sheki zitazigamiwe, iyo batishyuwe zishyikirizwa polisi bagakurikiranwa, nk’uko ari icyaha gihanwa n’amategeko birangira bafunzwe.

Ibi babikora bazi neza ko hari ibigo by’imari bitanga inguzanyo ku nyungu nke ugereranyije n’izo basabwa muri banki Lambert, bityo umwe mu bacuruzi ukorera mu isoko rya Musanze yakanguriye abacuruzi bagenzi be gukorana n’amabanki kuko abakorana na banki Lambert abenshi byarabahombeje ari byo bakunda kuvuga ko basubiye ku isuka.

Mu nama n’abikorera yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Guverineri Bosenibamwe yagaragaje ko abacuruzi kubera gushaka indonke nyinshi bashobora gukoreshwa n’umwanzi, abasaba kubyirinda buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

“Ni ngombwa kuko umutekano ni ho ruzingiye, nibwira ko uwakubaka amahoteli, amaresitora, inganda, amazu akomeye, ibyo byose ushobora kubyubaka ariko utita ku mutekano byose bigasenyuka mu gihe gito cyane, ntabwo twibwira ko hari umuntu washora akavunika mu bintu bizasenwa mu gihe gito,” Guverineri Bosenibamwe Aime.

Byusa Severin, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze yabwiye Kigali Today ko umutekano ari inkingi ya mwamba kugira ngo amahoteli 16 y’Abanyarwanda yazamutse mu Mujyi wa Musanze n’andi atatu y’abanyamahanga kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere bateganya kugeraho birambe.

Yongeraho ko umucuruzi wakorana n’umwanzi atanga umusanzu wo guhungabanya igihugu aba ahemukiye Abanyarwanda n’igihugu cye agira uruhare mu kugisenya.

Kuva mu mpera za 2013 no mu ntangiriro za 2014, umujyi wa Musanze waranzwe n’ibikorwa byo guhungabanya umudendezo byahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi batandatu barakomereka.

Muri Werurwe na Mata uyu mwaka, abayobozi batandatu batawe muri yombi bakurikiranweho gukorana na FDLR, ibi byatumye abantu batangira gukeka ko n’abacuruzi bo bo muri Musanze bishoboka ko babirimo ariko kugeza ubu na n’umwe byari bayaragaraho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa guverineri mwakoze kuri mesage yokwamagana izi banki lambert, turabasaba ko mwakomerezaho kuko bikomeje mu Ntara muyobora cyane cyane muri za SACCOS z’abaturage zirimo amafaranga menshi yaza VUPS mugihe abagenzuzi ba BNR bagiye barikorera ibyo bashaka mu mafaranga y’abaturage.Hagomba kugenzura bikomeye hato zitazahomba nka yama coopecs yambere.

maniriho yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka