Musanze: Abaturage basanga kugabanuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori ntacyo bibamariye

Abacuruzi n’abaguzi bo mu Karere ka Musanze baratangaza ko kuba igiciro cy’ibikomoka kuri Peterori cyaragabanutse ntacyo byamariye abaturage kuko bitatumye ibiciro by’ibicuruzwa bimanuka, ahubwo ngo hari bimwe na bimwe byazamutse.

Munyurababi Jean Damascène, umucuruzi mu Isoko rya Musanze, avuga ko ibiciro bijyanye n’amavuta byazamutse kandi bari biteze ko bigabanuka bikajyana n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori na byo byagabanutse.

Akomeza avuga ko iyo ibiciro bizamutse ku masoko, umucuruzi ashora menshi kandi abaguzi bakaba bake, kuko ukwiyongera kw’ibiciro usanga bitajyana n’ubushobozi bw’abakiriya.

Abacuruzi bavuga ko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byiyongereye aho kugabanuka.
Abacuruzi bavuga ko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byiyongereye aho kugabanuka.

Icyakora, Rwanyange Emmanuel na we ucuruza imbere y’Isoko rya Musanze avuga ko ibiciro by’ibiribwa byo byakatutseho amafaranga make. Atanga urugero rw’umuceri umufuka wavuyeho amafaranga 500 n’akawunga ngo karakatutse bitewe n’uko ibigori byeze.

Musanabera Annonciata, umwe mu baturage wo mu Karere ka Musanze asanga kuba ibikomoka kuri peterori byaragabanutse umuturage ntacyo byamumariye kuko ngo baracyahaha ku biciro bihenze.

Agira ati “Tubona kuba essence yaramanutse twe ntacyo bitumariye kubera ko ibicuruzwa ntibyigeze bimanuka, ahubwo tugura igiciro kiri hejuru ugereranyije n’uko mbere twaguraga ni bwo byiyongereye. Icyo dusaba twumva niba essence yamanutse twumva n’ibicuruzwa babimanura”.

Abaguzi bavuga ko kuba ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byaragabanutse ntacyo byabamariye kuko ibiciro by'ibicuruzwa bitagabanutse.
Abaguzi bavuga ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byaragabanutse ntacyo byabamariye kuko ibiciro by’ibicuruzwa bitagabanutse.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa atangaza ko nubwo ibikomoka kuri peterori byagabanutseho amafaranga asaga 200 mu mezi atandatu ashize, kugabanuka kw’ibiciro bizafata igihe kirekire.

Ati “Kugira ngo bize hano (ibicuruzwa) biba byaraguzwe nk’amezi atandatu ari inyuma transport (ubwikorezi) byakoreshejwe ni ibiciro byariho, ni ibintu bizafata umwanya kugira ngo kugabanuka by’ibikomoka kuri peterori bizagera ku bicuruzwa byo mu maduka”.

Igabanuka ry’igiciro cy’ibikomoka ku peterori rigira ingaruka ntoya ku giciro cy’ibicuruzwa kuko ubwikorezi butagira agaciro kanini ku giciro cy’ibicuruzwa; nk’uko Rwangombwa yakomeje abishimangira.

Rwangombwa avuga ko bisaba igihe kirekire ngo igabanuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori rigabanye ibiciro ku masoko.
Rwangombwa avuga ko bisaba igihe kirekire ngo igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori rigabanye ibiciro ku masoko.

Ikigo gishinzwe imirimo imwe ifitiye akamaro igihugu (RURA) gitangaza ko ibikomoka kuri peterori bifata gusa 26% by’ibigenda ku modoka n’ubwikorezi.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa atangaza ko igabanuka ry’ibikomoka kuri peterori rizagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, bateganya ko buziyongera ku gipimo kiri hejuru ya 7%.

NSHIMIYIMANA Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni irihe genzura leta yakoze ngo imenye ko ibiciro by’ingendo mu ntara nabyo byagabanutse? Mujye muguma muri iyo miturirwa i Kigali muvuge ibyo mutazi ngo amabwiriza mwatanze yarubahirijwe nta evaluation mwakoze, ubwo muzi akababaro abagenzi dufite? Uwakubaza wowe minister ngo ni ryari kuva Gisenyi-Mahoko byigeze biba 200,250frw wasubiza iyihe tariki? Niba muzi ko muyobora abo muteganiriza amajyambere mwabuze akapa gatoya ka triplèxe nibura ko kwandikaho ibiciro by’ingendo muri buri gare? Ese amatike atangwa i Kigali mu ntara ho ahageze twananirwa gusoma ibyanditseho? Rubavu-Karongi igiciro cyagabanutse kuwa kangahe? Ntimujye muvuga ubusa mutureke tuzayatanga nk’uko twari dusanzwe n’ubundi ntituyavana mu kazi muduhembera.

Natal yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka