Muhanga: Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga rumwe n’abacuruza mu kajagari

Iyo ugeze mu nkengero z’isoko rya Muhanga no hanze yaryo imbere y’amazu y’ubucuruzi, usanga abagore badanditse ku butaka imboga n’imbuto. Abandi bacururiza mu kajagari bavugwa ni abadandika ibyo kurya n’ibyo kwambara mu nkengero z’isoko rya Muhanga ndetse n’abacururiza mu muhanda.

Abenshi mu bacuruza mu kajagari nabo ubwabo biyemerera ko banyuranya n’amategeko ariko ko nta kundi bagira kubera ubuzima bubi babayemo. Bene aba biganje mo abagore babyariye iwabo, abaje mu mujyi bakora uburaya bakabubyariramo ndetse n’abatuye mu nkengero z’umujyi batishoboye.

Iyo uganiriye na bo wumva baganya kandi bafite agahinda ko kubura amikoro yatuma babasha gucuruza mu buryo bwemewe, ni ukuvuga kujya mu isoko ahemewe cyangwa kwikodeshereza amazu yo gucururizamo.

Uwitwa Mukansanga avuga ko afite abana barindwi kandi hakaba hari n’abana babiri arihirira mu ishuri. Cyakora ngo yari afite ikibanza mu isoko aza kugisohokamo kuko yari amaze kubura ubushobozi bwo gusora no kurihira umwana.

Abacururiza mu kajagari bavuga ko nta kundi bafite babigenza.
Abacururiza mu kajagari bavuga ko nta kundi bafite babigenza.

Avuga ko yari yerekeje i Nyabisindu aho bahawe gucururiza mu buryo bwemewe ariko akaza kuhava akagaruka imbere y’isoko na za butike kuko ariho hegereye abakiriya bahaha n’ibindi ku isoko.

Ati « reba amabagiro ari hano kandi ducuruza ibirungo no nese utaje gutegera hano ngo uhashye akaboga ahahe n’inyanya yagusanga i Nyabisindu » ?

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga ariko ntibiyumvisha iby’akababaro k’aba bacuruzi biganjemo abagore, kuko ngo ibyo bakora byose binyuranyije n’amategeko kandi ngo bigaragara nko kwigomeka ku mategeko y’ubuyobozi, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortuné abivuga.

«Bariya bantu bica nkana amategeko kandi twabashakiye aho bakorera njye mvuga ko atari kure mu gihe cyose isoko bakwirwamo ritarubakwa, usibye ibyo kandi bateza akajagari mu mujyi, isuku nke, ni abo kwegerwa bagasobanurirwa uko bitwara,» Mukagatana.

Mukagatana Fortuné avuga ko abacururiza mu kajagari batazihanganirwa.
Mukagatana Fortuné avuga ko abacururiza mu kajagari batazihanganirwa.

Uyu muyobozi avuga ko nta mbabazi ziteganyijwe ku batwarirwa ibintu baba bafatanywe mu bucuruzi bw’akajagari, igikorwa benshi bakunze kugaragaza ko kibangamiye umuntu ushaka imibereho.

Ubuyobozi bugaragaza ko abacururiza mu kajagari bagombye kureba uko bishyira hamwe bagacururiza mu nzu bakodesheje cyangwa bakajya aho beretswe kuko naho ari mu mujyi, icyemezo abacururiza mu kajagari bahakana bivuye inyuma.

Ubucuruzi bwo mu kajagari bwakunze kwamaganwa hirya no hino mu mijyi ikomeye yo mu gihugu ariko bikagorana kubera ko hari benshi bungukira muri ubu bucuruzi bunabatunze kabone niyo bwaba bukorwa nabi, i Muhanga igisubizo kikaba cyitezwe igihe isoko rishya ry’umujyi rizaba rimaze kuzura gusa gishobora kuzatinda kuboneka kuko bataranatangira gusiza ikibanza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka