Muhanga: Abikorera barifuza gukorerwa ubuvugizi kurusha kwakwa umusanzu

Mu gihe hitegurwa amatora y’abahagarariye urugaga rw’abikorera mu gihugu, hirya no hino mu turere hari gukorwa ibiganiro bigamije gusobanura inshingano z’urugaga rw’abikorera PSF ari nako basaba abikorera kugira ibyo batekereza byakomeza kubateza imbere.

Ubwo iyi nama yabaga mu karere ka Muhanga, tariki 05/11/2014, bamwe mu bikorera garagaraje ko batazi neza inshingano z’uru rugaga kuko ngo usanga abarugize baboneka gake imbere y’abo bahagariye, bakaba banasaba ko kuri manda itaha abayobozi bashya bazashyira imbaraga mu kwegera abikorera b’abacuruzi cyane cyane abashya mu mwuga.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bacuruzi bo mu karere ka Muhanga, ngo usanga abayobozi b’urugaga begera umucuruzi mu gihe bamwishyuza imisanzu no kubagezaho ibyifuzo kurusha kubaba hafi mu kazi nk’ababa babahagarariye.

Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abacyuye igihe mu rugaga byagaragaye ko abikorera bafite inyota yo kumenya ibidasanzwe ku bayobozi b’ubutaha ugereranyije n’abamazeho igihe, aho umwe muri aba bacururiza mu mujyi wa Muhanga avuga ko byaba byiza bagiye ababa hafi y’abagana mu kwikorera bakiri bashyashya mu rwego rwo kubafasha no kubavuganira.

Abikorera bo mu karere ka Muhanga barasaba ko manda y'urugaga y'ubutaha yazavuganira abacuruzi kurusha kubishyuza imisanzu.
Abikorera bo mu karere ka Muhanga barasaba ko manda y’urugaga y’ubutaha yazavuganira abacuruzi kurusha kubishyuza imisanzu.

Pasiteri Uwamurera Vénantie, ni umwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Muhanga, akaba avuga ko hari abacuruzi benshi batazi neza inshingano, ububasha ndetse n’imikorere y’urugaga.

Agira ati «usanga umucuruzi agize ikibazo cy’igihombo akabura uwo atakambira kugirango bamufashe cyangwa se babe bamugira inama ngo avugurure imikorere, ahubwo akabona bamwe muri aba bagize komite baje kumubwira ngo akinge umuryango w’iduka, cyangwa se akababona ari uko baje kwaka amafaranga y’umusanzu abacuruzi batanga buri kwezi ».

Uyu mucuruzi asaba ko abazatorwa bazita ku kongerera abashoramali ibijyanye no kongera ubumenyi kuko aribyo byatuma abacuruzi n’abikorera barushaho kwiyumva mu babayobora.

Cyakora ku ruhande rw’urugaga rw’abikorera siko babibona kuko ngo buri wese afite uburenganzira bwo kwigenzura mu mikorere ye kandi akubahiriza uruhererekane rw’inzego ziyobora abikorera kuko rufite uruhare mu kuvuganira abikorera bato nk’uko byasobanuwe n’Umukozi w’urugaga ku rwego rw’igihugu Abatoni Bethy.

Yagize ati « mu bucuruzi hari abinjira abandi bagasohoka, aba akaba ari nabo barimo kugaragaza ko badasobanukiwe n’imikorere y’urugaga, turasaba abikorera kuzahitamo abagomba kubagirira akamaro kuko hari ubwo usanga hari abatorwa hashingiwe ku marangamutima, aho kwita ku bunyangamugayo n’ubushobozi umuntu afite».

Amatora y’abagomba gusimbura komite icyuye igihe ateganyijwe taliki ya 07 Ugushyingo 2014 mu ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka