MININFRA na MINICOM ntizumvikana ahazubakwa one stop boarder post ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, agaragarizwa igishushanyo mbonera cyakozwe na Minisitere y’ibikorwa remezo cyerekeranye no guteza imbere ubucuruzi bwo ku mupaka w’u Rwanda na Congo yagaragaje ko kidahuza n’icyakozwe ku mushinga wa Kivu belt.

Minisitiri Kanimba avuga ko uretse na Kivu Belt iki gishushanyo gikorwa na Minisitere y’ibikorwa remezo kidahuzwa n’umushinga wo gukora umuhanda uzajya unyuzwamo amakamyo atwaye ibicuruzwa agomba kujya anyura ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo.

Minisitere y’ibikorwa remezo mu nyigo yakoze ivuga ko Congo yegeranye n’uruhande rw’u Rwanda bakoresha umupaka munini mu bwikorezi ariyo mpamvu bashaka kubaka iyi one stop boarder post ku mupaka munini, cyakora hakaboneka ko hakubakwa one stop boarder post kuko abaturage benshi batwara ibicuruzwa bakoresha umupaka muto.

Minisitiri Kanimba asura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa n'abarenga ibihumbi 25 ku munsi.
Minisitiri Kanimba asura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa n’abarenga ibihumbi 25 ku munsi.

Ubwo taliki 4/4/2014 yasuraga imipaka yombi no kureba ahateganywa gushyirwa ibikorwa biteganywa Minisitiri Kanimba yatangarije Kigali Today ko hacyenewe kuganirwa kugira ngo iyi mishinga itegurwe neza itavuguruzanya kandi ishobore gutanga umusaruro.

Nkuko byagaragajwe n’abitabiriye inama, kubaka one stop boarder post ku ruhande rw’u Rwanda byakorohereza ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, gusa ngo igikomeje kwibazwaho ni aho yashyirwa kuko itajyana n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi kandi ikaza idahuza n’inyigo ya Kivu Belt yakozwe.

Aho Minisitere y’ibikorwa remezo igaragaza hakwiye gushyirwa one stop boarder post mu gishushanyo cya Kivu Belt hateganyirijwe amahoteri kandi ibi bijyana n’igishushanyo cy’umujyi wa Gisenyi, gusa ngo uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari uzafasha u Rwanda kwagura ibyo rwohereza mu mahanga no korohereza ubuhahirane.

Igishushanyo cya Kivu Belt kigaragaza ko aho MININFRA ishaka gushyira one stop boarder post hagenewe amahoteli.
Igishushanyo cya Kivu Belt kigaragaza ko aho MININFRA ishaka gushyira one stop boarder post hagenewe amahoteli.

Minisitiri Kanimba avuga ko kugira ngo u Rwanda rubone aho rushyira one stop boarder post hakwiye no kumva ibitekerezo by’abaturanyi no kumenya gahunda bafite mu kwagura ubuhahirane, naho ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari cyane kuko hamenyekanye aho Abanyecongo bahisemo gukoresha u Rwanda rwamenya aho rushyira one stop boarder post.

One stop boarder post iteganywa kubakwa mu karere ka Rubavu igomba kuba imeze nk’iri ku yindi mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, Tanzania na Uganda, gusa mu karere ka Rubavu hagomba kumenyekana gahunda Abanyecongo bafite mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka