Kwishyira hamwe kw’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizakuraho imbogamizi bahura nazo

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko barambiwe ibibazo bahura nabyo muri ubu bucuruzi none biyemeje gushyiraho ishyirahamwe mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Zimwe mu mbogamizi abagore bakora ubucuruzi bambukiranya umupaka bahura nazo zirimo kwakwa amafaranga atari ngombwa, kwamburwa ibicuruzwa hamwe no guhohoterwa ku mubiri, ariko ngo baramutse bishyize hamwe byakuraho izi mbogamizi kandi n’ubucuruzi bwabo bukagenda neza.

Mujawimana Ancille ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ko biyemeje gutangiza ihuriro kugira ngo rizabafashe kumenya uburenganzira bwabo, kubuharanira, bakanafatanyiriza hamwe uko baturuka mu bihugu binyuranye bagahuza imikorere bikazabafasha kurandura izo nzitizi.

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu.
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu.

Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi w’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe avuga ko kwishyira hamwe kw’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka byakuraho ibibazo basanzwe bahura nabyo birimo kuba bamwe mu bagore bajya barangura batambutse imipaka abandi bakohereza ibiciruzwa mu gihugu batakinjiyemo kuburyo ibibazo bahura nabyo byahagarara.

Ubuyobozi bw’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe buvuga ko buzafasha aba bagore kubakorera ubuvugizi no kubafasha mu kubahugura no kubunganira kugira ngo bimwe mu bibazo bahura nabyo bishobore kuva mu nzira.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore bakora ubucuruzi buciriritse rishingira ku ntege nke bavugwaho, ibi bikaba bibangamira ihame ry’uburinganire.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka