Kutamenya amategeko kwa bamwe mu bacuruzi bibakururira igihombo - RDB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyagaragarije abacuruzi bo mu turere twa Nyanza na Ruhango ko bimwe mu bibatera igihombo hazamo no kutamenya amategeko agenga umwuga wabo w’ubucuruzi.

Gahima Mbaraga Blaise, umukozi w’ikigo cya RDB ushinzwe by’umwihariko ibijyanye no kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge wari uyoboye itsinda ry’abahugura yavuze ko iki kibazo cyo kutamenya amategeko agenga umwuga w’ubucuruzi gifitwe na benshi mu Rwanda.

Muri aya mahugurwa yabereye mu karere ka Nyanza tariki 08/07/2014 Gahima yakomeje avuga ko ukora umwuga w’ubucuruzi wese akaba adasobakiwe n’amategako yawo birangira ahombye cyangwa agafungirwa imiryango.

Yagize ati: “Hari benshi bakora uyu mwuga ariko baramuka bawuvuyemo ntibamenye ko bagomba kubimenyesha ikigo cya RDB ibyo ahanini biba biterwa no kutamenya ko amategeko abibasaba”.

Uyu mukozi wa RDB akomeza asobanura ko no gukoresha ibirango by’abandi nabyo biba binyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi ngo ariko hari bamwe usanga baguye muri iki kibazo bitewe no kutamenya akaga bashobora kubagwirira.

Bamwe mu bari mu mahugurwa arebana n'amategeko agenga umwuga w'ubucuruzi.
Bamwe mu bari mu mahugurwa arebana n’amategeko agenga umwuga w’ubucuruzi.

Icyatumye aba bacuruzi bahugurwa kuri amwe mu mategeko agenga ubucuruzi bwabo ngo n’uko hari ingero nyinshi zagaragazaga ubumenyi buke mu bakora uyu mwuga rimwe na rimwe ngo bikabateza kugira igihombo kandi nta muntu uba wishimiye gukora ubucuruzi butunguka.

Muhire Gaston wari muri aya mahugurwa we asanga ukutamenya amategeko kwa bamwe mu bacuruzi guterwa n’uko banshi bawishoramo ari uko babirebeye ku bandi bawukora.

Ati: “Ibi byagiye biterwa n’amateka yabawubanjemo kuko wasangaga benshi muri bo batarize bigatuma ibyo bakora byose biba bidashingiye ku mategeko”.

Kambibi Assia umwe muri aba bacuruzi yatangaje ko amahugurwa nk’aya batigeze bayahabwa mu bihe byashize avuga ko ibyo yungutse bigiye gutuma abasha kumenya amategeko amurengera mu kazi ke ndetse nawe akagira ayo yitwararika kugira ngo atagira ayo yica agahanwa.

Abandi bari muri aya mahugurwa bakomeje kugaragaza ko hari ibihombo bitandukanye bagiye bagira bitewe no kutamenya uburyo babyifatamo mu gihe bahuye n’ikibazo gishingiye ku mategeko agenga ubucuruzi.

Ibyahuguwemo aba bacuruzi akenshi byiganjemo uburyo bwo kwandikisha sosiyete zabo, ingwate, imitungo yimukanwa n’itimukanwa ndetse n’uko harengerwa umutungo bwite mu by’ubwenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka