Kirehe: Yagiye gushaka ubukire n’utwo ajyanye turashira

Tuyambaze Céléstin utuye mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe atanga ubuhamya bw’ukuntu yafashe utwe twose akajya muri Uganda bamubeshye ko hari ubuzima bwiza kurusha mu Rwanda, akamara ukwezi kumwe nta n’ijana asigaranye akigira inama yo kugaruka iwabo.

Uyu mugabo wari ufite iduka rifite agaciro gasaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda avuga ko yabeshywe n’abandi bagabo bamubwira ko muri Uganda umuntu acuruza akunguka vuba.

Aganira na Kigali Today yavuze ko yahise agurisha iduka rye miliyoni zisaga ebyiri ashorera umugore n’abana berekeza Uganda ageze ku mupaka bamubuza kwambukana umugore n’abana.

Tuyambaze wagiye gushaka ubukire n'utwo ajyanye tugashira.
Tuyambaze wagiye gushaka ubukire n’utwo ajyanye tugashira.

Ngo yamaze kwambuka akigera yo abwira umugore aho aherereye bamusangayo bashaka ibyo bakora biranga batangira guhomba, gukodesha inzu no guhahira urugo bitangira kumuhenda amafaranga ye ayoyoka atyo.

Avuga ko yabonye ubuzima butangiye kuba bubi inzara igiye kubica yigira inama yo kugaruka mu rwamubyaye.

Avuga ko u Rwanda ari rwiza ati “U Rwanda rurahumura, nageze Uganda ndateseka ubukungu bambwiye ndabubura nanga guhanyanyaza kandi mfite igihugu gifite umutekano, mbese niba uzi ya ndirimbo ya Nkurunziza ‘Uko nagiye Uganda’ wagira ngo ninjye baririmbye”.

Avuga ko ubuhinzi bwa Uganda bukunze gukurura abantu kuko hera ariko ngo imyaka iri ku giciro cyo hasi ku buryo bamwe ibapfira ubusa. Ngo yari azi ko no kwivuza byoroha ariko yasanze ntacyamurutira ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko nta gihugu cyamurutira u Rwanda kuko hari amahoro n'umutekano.
Avuga ko nta gihugu cyamurutira u Rwanda kuko hari amahoro n’umutekano.

Uretse ibyo kandi ngo habayo n’ubwambuzi dore ko umugore we yambuwe amafaranga ibihumbi 400.

Tuyambaze agira ati “bantu muva mu Rwanda mukajya gushakisha ubukire ahandi mujye munyuraho mbahanure kuko nabonye byinshi naratesetse nicuza icyankuye mu gihugu cyanjye!”.

Aavuga ko yagize amahoro ageze mu gihugu cye ndetse ubu atangiye guhinga isambu ye kandi ngo yizeye ko azasubira ku murongo akongera gushinga iduka.

Aragira ati “genda Rwanda uri nziza humeka amahoro ibyiza bigutatse sinabivuga ngo mbirangize, nari mfuye! Mbese iyo ngurisha agasambu kanjye mba ndi he koko? Ndaje ngahinge iduka ryanjye nzongera ndibone icyangombwa ni amahoro”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RWANDA YACU NINZIZA NINZIZA NINZAZA CYANEEEE

Bikabyo original yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka