Kirehe: Barasabwa kubyaza umusaruro amazu ari muri gare ya Nyakarambi

Nyuma y’aho bamariye kubona gare igezweho yo gufatiramo imodoka, abaturiye gare ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barashishikarizwa gukorera mu mazu ari muri iyi gare mu rwego rwo kuyiteza imbere hame no kwakira abagana iyi gare.

Iyo witegereje usanga iyi gare nta bantu benshi yari yatangira kwakira bitewe n’uko imodoka nyinshi zituruka Tanzaniya zinyuraho zikomeza ariko akenshi n’ubundi ngo si imodoka zitwara abagenzi kuko muri gare akenshi usanga imodoka zitwara abagenzi arizo zibamo ari nyinshi.

Mukamana Esperance, umubyeyi wari uje gufatira imodoka muri iyi gare avuga ko kuba iyi Gare yarabonetse bigaragaza ko Kirehe igenda itera imbere gusa ariko akaba avuga ko hagikenewe kwibutsa ko hakenewe abakorera ubucuruzi muri iyi Gare kugira ngo ibe yamenyerwa cyane.

Gare ya Nyakarambi.
Gare ya Nyakarambi.

Gare ya Nyakarambi yatangiye gukora ku mugaragaro ku itariki ya 03/03/2014 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yayitahaga ku mugaragaro. Iyo winjiyemo usanga itari yagira urujya n’uruza rw’abantu benshi ariko ku minsi y’isoko rya Nyakarambi ku wa kabiri no ku wa gatanu uhasanga abantu benshi ndetse n’imodoka zitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukomeje kwibutsa abaturage ko iyi Gare aribo bayubakiye bityo ko ababishoboye bafata imiryango bakaba batangira gutekereza icyo kuyikoreramo bityo bakabasha kwiteza imbere mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Muri gare ya Nyakarambi harimo amazu agera kuri 30 yo gukoreramo ubucuruzi.
Muri gare ya Nyakarambi harimo amazu agera kuri 30 yo gukoreramo ubucuruzi.

Iyi gare ifite amazu yo gucururizamo agera kuri mirongo itatu hamwe n’imiryango itandatu ya biro, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 85. Iyi gare yarangiye kubakwa itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 600.

Iyi Gare ya Nyakarambi yaje ikurikiranye no kuba mu karere ka Kirehe barabonye umuriro w’amashanyarazi, kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukaba butangaza ko gahunda ikurikiyeho ari ukwagura isoko rya Nyakarambi bakubaka isoko rya Kijyambere mu rwego rwo guteza imbere Akarere ka Kirehe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi mishinga ni myiza pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

edy yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka