Kirehe: Bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa amafaranga bakoreye

Nyuma y’amezi atatu barangije inyubako nshya z’ibitaro by’akarere ka Kirehe abaturage bagera ku 150 bazindukiye ku biro by’akarere kuri uyu wa 22/12/2014 bishyuza amafaranga yabo birangira batashye amaramasa.

Ubwo twabasangaga ku biro by’akarere ka Kirehe n’agahinda kenshi bavuzeko nubwo baje kwishyuza ari bake ngo bahuje ikibazo n’abarenga 500 bakoze kuri izo nyubako z’ibitaro.

Bababajwe no kubura uko basanga imiryango yabo basize baje gukorera amafaranga.
Bababajwe no kubura uko basanga imiryango yabo basize baje gukorera amafaranga.

Bavuga ko haje abafite ibibazo bitihanganirwa kuko ngo baje gukora i Kirehe baturutse mu duce tunyuranye tw’igihugu nka Rusizi, Rubavu, Musanze n’ahandi ngo bakaba bamaze amezi arenga atatu ntacyo bakora bicwa n’inzara barabuze uko basubira mu miryango yabo.

Nyirabihogo Jean d’Arc waturutse mu karere ka Ngoma aravuga ko amakimbirane mu ngo rimwe na rimwe aterwa na bamwe mu bayobozi bambura abaturage.

Yagize ati “umugabo yagiye gupagasa ahandi nanjye njya i Kirehe none se nazana amafaranga njye ngataha imbokoboko siko gukubitana imihini? Naba natwe turi hafi turya uwo mushogoro none se nk’uwaturutse kure nka Ruhengeri na Gisenyi? Ibaze kumubwira ngo taha adahembwe afite umuryango? Mbona amakimbirane mu ngo aterwa na bamwe mu bayobozi”.

Barasaba kwishyurwa bakajya kwizihiza iminsi mikuru n'imiryango yabo.
Barasaba kwishyurwa bakajya kwizihiza iminsi mikuru n’imiryango yabo.

Hakorimana Albert aravuga ko kuba atarishyuwe byatumye yambura nyiri inzu bituma yirukanwa mu nzu. Aragira ati “ubu icyumweru kirashize inzu nabagamo bayinyirukanyemo n’ibintu byanjye byose barabifatira hakiyongeraho ko mu muryango wanjye bamereye nabi ngo ko ntataha, ubu nataye umutwe”.

Nyirahabimana Emerita waturutse mu karere ka Rubavu aravuga ko afite abana batatu ubu ngo akaba abayeho nabi.

Ati “narakoze, ibaze nawe kumara amezi arenga atatu uri umugore ufite urugo n’abana ugaburira ukamara icyo gihe cyose udahembwa kandi witwa ngo urakora ubu sinzi icyo nakora mbayeho ku bw’umwuka mbese sinakubwira ni agahinda gusa”.

Aho bari bahagaze bifuzaga ko Perezida Paul Kagame abakemurira ikibazo.
Aho bari bahagaze bifuzaga ko Perezida Paul Kagame abakemurira ikibazo.

Abo bakozi bafite ubwoba bwo gufungwa kuko ngo hari abamaze iminsi muri gereza bazira kwishyuza amafaranga bakoreye. Mutabaruka Edouard we amaze iminsi 11 muri gereza azira kwishyuza amafaranga ibihumbi 120 yakoreye kuri izo nyubako z’ibitaro.

Kubera gutinya gusubira muri gereza yirinze kwegera bagenzi be bishyuza atangariza itangazamakuru ati “nkirangiza akazi nagiye kwishyuza ibihumbi birenga 120 bari bamaze kungeramo ubuyobozi buntera ubwoba bahamagaza Polisi iramfunga nari mpezemo iyo umuryango utaza ngo umfunguze, ubu ntacyo navuga ni ukwicecekera nkamburwa ibyanjye”.

Bazindukiye ku biro by'akarere bishyuza nyuma y'amezi atatu bamaze barangije akazi.
Bazindukiye ku biro by’akarere bishyuza nyuma y’amezi atatu bamaze barangije akazi.

Rwiyemezamirimo n’akarere ka Kirehe baritana ba mwana kuri icyo kibazo

Izo nyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe zubatswe na Murenzi Supply Company iyobowe na Rwiyemezamirimo witwa Murenzi akaba ari nawe watsindiye isoko ryo kubaka ibyo bitaro.

Nyuma yo kumva ikibazo abaturage bafite twegereye ubuyobozi bwa Murenzi Supply Company bavuga ko ikibazo cyo kuba abaturage barambuwe cyatewe n’akarere katishyura rwiyemezamirimo ngo nawe ahembe abakozi.

Nshimiyimana Jean Nepo ushinzwe ububiko muri Murenzi supply Company aragira ati “nubwo bavuga ngo ni Murenzi wambuye abaturage ikibazo ni akarere, n’ubu tuvugana mvuye ku karere kureba aho ikibazo kigeze na nubu hari fagitire zigera kuri enye akarere katishyura, ikibazo rero sitwe tugitera ni akarere ubu natwe iyo tubona abaturage bababaye kandi barakoze neza biratubabaza”.

Inyubako z'ibitaro zimaze amezi arenga atatu zuzuye ariko abazubatse ntubarishyurwa.
Inyubako z’ibitaro zimaze amezi arenga atatu zuzuye ariko abazubatse ntubarishyurwa.

Tihabyona Jean de Dieu umuyobozi w’akarere w’agateganyo yavuze ko icyo kibazo akarere ka kizi kandi ko kiri gukurikiranwa k’uburyo gikemuka vuba.

Ati “koko ikibazo cy’abaturage batishyuwe kirababaje gusa twakurikiranye rwiyemezamirimo dusanga amafaranga agomba guturuka muri minisiteri y’ubuzima, ikibazo akarere kakigejeje kuri minisiteri ubu turategereje ngo hoherezwe amafaranga abaturage bishyurwe. Natwe biratubabaza kubona umuturage ahora ku karere yishyuza tukaba tugiye no mu minsi mikuru umuntu yarakoze ntiyishyurwe birababaje”.

Tihabyona Jean de Dieu uyobora akarere ka Kirehe by'agateganyo arasaba abaturage kwihangana ikibazo cyabo kigakemuka mu gihe gito.
Tihabyona Jean de Dieu uyobora akarere ka Kirehe by’agateganyo arasaba abaturage kwihangana ikibazo cyabo kigakemuka mu gihe gito.

Yasabye abaturage kwihangana igihe gito ikibazo cyabo kigashakirwa umuti ngo bizeye ko gikemuka mu gihe bategereje ko Minisiteri y’ubuzima yohereza amafaranga agenewe abubatse izo nyubako z’ibitaro.

Izo nyubako zatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012 ubu zimaze amezi atatu zuzuye gusa abaturage bakaba barambuwe ku buryo hari n’abafitiwe amafaranga asaga ibihumbi 200 y’u Rwanda kuri umwe umwe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se nigute inzego z’ibanze zitagira icyo zikora ngo zifashe aba baturage

Abijuru yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka