Kamonyi: Noheri y’uyu mwaka yagaragayemo amafaranga make ugereranyije n’imyaka yashize

Bamwe mu bakora imirmo y’ubucuruzi ku dusanteri twa Kamuhanda na Ruyenzi two mu Murenge wa Runda, baratangaza ko mu kwizihiza umunsi wa Noheri batabonye abaguzi nk’uko byari bisanzwe mu birori by’imyaka yatambutse.

Ibicuruzwa nk’inyama n’inzoga nibyo bikunze kugurwa cyane ku munsi wa Noheri. Mu kwizihiza Noheri y’umwaka wa 2014, abacuruzi b’inyama baremeza ko babonye abaguzi benshi kurusha mu minsi isanzwe, ariko ngo ntago ibyashara byabaye byinshi nk’uko muri Noheri y’imyaka yatambutse byari bimeze.

Kayikire Védaste uvuga ko asanzwe abaga inka imwe ku munsi, ngo kuri Noheri yabaze inka ebyiri. Ngo Izi nka yazibaze mu gihe kuri Noheri y’umwaka ushize yari yarabaze inka enye kandi zose zikagurwa. Kimwe n’abandi bacuruzi b’inyama, barakeka ko ibura ry’amafaranga ryatewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke cyangwa abakozi bakorera umushahara batarahembwa.

Abacuruza inyama bavuga ko batabonye abaguzi nko muri Noheri zo mu myaka yatambutse.
Abacuruza inyama bavuga ko batabonye abaguzi nko muri Noheri zo mu myaka yatambutse.

Uwase Uhoraningoga Christine, ucuruza Resitora, ahamya ko n’ubwo amafaranga yabaye make, hari abagerageje kuzigama ku buryo bahahiye iminsi mikuru. Aragira ati “Nkatwe dufite resitora, nta bakiliya twabonye kuko buri wese yagiye kwifatanya n’umuryango we kwizihiza noheri”.

Mu duce dutandukanye aho abaturage batuye nta bushyuhe bwa Noheri bwahagaragaye keretse ahabaye amasakaramentu ya Batisimu, aho usanga abantu batumiranye bagakora ibirori.

Ibi ngo byagabanyije abakiriya mu tubari ariko aho barangurira ibinyobwa, bo baravuga ko abaguzi biyongereye. Birori Eric, uranguza inzoga za “SKOL”, atangaza ko yajyaga agurisha byibura amakaziye 50 ku munsi ariko ku munsi wa Noheli zikubye kabiri kandi abenshi baziranguye ni abazitwara mu ngo si abanyatubari.

Cyakoze umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, arasaba abaturage kwishimisha kuri iyi minsi mikuru ariko bakirinda gusesagura.

Ati “ni byiza ko abaturage bishimisha mu minsi mikuru, ariko bagomba kuzirikana ko hari gahunda z’iterambere zo gukora mu mwaka utaha”.

Hari n’abaturage bahisemo kujya mu mirimo kuri uyu munsi aba bakaba bavuga ko umunsi mukuru wizihizwa n’abafite amafaranga, bo bakaba bahisemo gukora ngo barebe ko bayabona.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka