Kamonyi: Kugabanuka kw’igiciro cya Kawa bica intege abayihinga

Mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, hateye Kawa ihinze ku buso bwa hegitari zigera kuri 3. Iyi kawa ngo yatewe mu gihe cy’abakoloni muri “Shiku”, abayitaho bakaba bavuga ko mbere zari zarabagize abakungu, ariko kuri ubu bakaba nta nyungu bakuramo.

Twagirimana Fulgence, afite ibiti 200 bya kawa agomba kwitaho. Uyu mugabo avuga ko ugereranyije n’imyaka yashize, kuri ubu ubuhinzi bwa kawa budatanga inyungu.

Ngo uretse n'ibiciro byagabanutse, uyu mwaka abahinzi ba kawa bafite impungenge ko bizahumira ku mirari n'umusaruro ukaba muke.
Ngo uretse n’ibiciro byagabanutse, uyu mwaka abahinzi ba kawa bafite impungenge ko bizahumira ku mirari n’umusaruro ukaba muke.

Ngo ibyo arabivugira ko uko imyaka igenda ishira igiciro kigenda kimanuka. Ngo nko mu myaka itatu ishize baguriwe kawa kuri 250frw ku kilo, mu mwaka wa 2011, bagurirwa ku 180frw muri 2012, naho muri 2013 ho ngo bahabwa 130frw. Icyo giciro baheruka kugurirwaho, ngo cyabaciye intege kuko iyo bakigereranyije n’imirimo baba bazikozemo, ayo mafaranga ari make cyane.

Umusaza wahingiye izo kawa kuva Leta yazihatera aragira ati “iyo umuntu asaruye ibesani yuzuye ivamo ibilo 13, wabigurisha ku mafaranga 130 bakaguha atarenze 3000frw, wakuramo umubyizi wa 800frw y’umukozi wagufashije gusarura, ugasigarira aho”.

Nk’umuntu wabonye ubukungu abahinzi ba kawa bagiraga mu myaka yashize, asanga kuri ubu bakora ubusa. Ati “nawe se umuntu yaguraga umwenda, itungo, cyangwa akarya akanyama ari uko yagurishije kawa”.
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko n’ubwo Leta ibafasha kubona ifumbire n’imiti yica udukoko muri Kawa ku buntu; indi mirimo bakoramo ihenze. Ngo umuntu ufite kawa agomba kuzisura buri munsi akareba ko hari icyatsi cyamezemo akakirandura, kandi agashyiramo isaso, nayo bakaba batoroherwa no kuyibona.

Abahinzi ba kawa hamwe na hamwe babangamiwe no kubona isaso.
Abahinzi ba kawa hamwe na hamwe babangamiwe no kubona isaso.

Mukiza Justin, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi, atangaza ko uyu mwaka wa 2014, igiciro cya kawa kiyongereye, bakaba bazagurirwa kuri 200frw ku kilo, bityo aba bahinzi ngo bakaba batagomba gucibwa intege n’igiciro, ahubwo bakitabira gukorera kawa ya bo bashyiramo ifumbire bahabwa; banakoresha ibikenkeri by’ibigori bisarurwa mu gishanga mu kuzisasira.

Uretse ikibazo cy’ibiciro, aba bahinzi bavuga ko uyu mwaka bakoreye mu gihombo kuko nta bitumbwe byinshi byaje kuri Kawa za bo bitewe n’izuba ryinshi ryacanye. Ngo kuri Sizeni y’uyu mwaka wa 2014, ubusanzwe itangirana n’ukwezi kwa Mata nta musaruro bafite.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka