Kamonyi: Isoko ryubakwa muri Bishenyi rizafasha abahinzi b’imboga

Abahinzi b’imboga zitandukanye mu bishanga byo mu karere ka Kamonyi barishimira isoko ryubakwa muri Bishenyi, kuko rizaborohereza ingendo bakoraga bajya kugurisha umusaruro wabo mu mujyi wa Kigali.

Uwitwa Mugande uhinga mu gishanga cya Kayenzi giherereye mu murenge wa Gacurabwenge ahinga imboga za Salade zirimo Leti, radi, kaloti, amashu, imiteja na puwavuro. Buri gitondo azinduka ajya kuzigurisha ku isoko rya Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana.

Ngo iyo barangije kugeza Nyabugogo umusaruro wa bo, abacuruzi baho nibo bashyiraho igiciro kuko baba babona batabisubizayo. Aragira ati “twabigenza dute se ko tutakongera kuzitegera imodoka ngo tuzisubizeyo”.

Akomeza avuga ko babangamirwa ni uko mu karere nta hantu hari isoko rirema buri munsi, ngo bajye bajyanayo umusaruro dore ko imboga ziba zigomba kuribwa zigisarurwa. Hafi muri buri murenge hari isoko ariko riterana umunsi umwe mu cyumweru.

Isoko rya Bishenyi ngo rizaba rifite ameza 1080 ndetse na butike zo gucururizamo.
Isoko rya Bishenyi ngo rizaba rifite ameza 1080 ndetse na butike zo gucururizamo.

Kimwe n’abandi bahinzi, ngo bateze igisubizo ku isoko rya kijyambere riri kubakwa Bishenyi mu murenge wa Runda, kuko babwirwa ko rizajya rikora buri munsi kandi abacuruzi bavuye ahandi bakazajya baza kuharangurira.

Iri soko ryitwa “SOUTHGATE”, ni umushinga w’abashoramari batanu bishyize hamwe. Umwe muri bo witwa Bizimana Denys atangaza ko uyu mwaka wa 2014 uzasiga rirangiye kubakwa. Ngo rizaba rifite ameza 1080 ndetse na butike zo gucururizamo zirizengurutse kandi rizajya rikora buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko iri soko rifitiye inyungu akarere kose. Ngo rizongera imisoro yinjira mu karere, umusaruro w’Abanyakamonyi uzabona aho ucururizwa ndetse mu kuryubaka abatari bake babona akazi. Yizeye ko mu bazarikoreramo harimo abarage ba Kamonyi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iri soko rije rikenewe kuko abaturage bo muri iyi ntara bari bafite amasoko asanzwe . ibi nibyo bita iterambere mu rwanda rero

jagala yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

iri soko ni ryiza cyane kandi ni iryakijyambere kuba abaturage bazabasha kubona aho ibicuruzwa byabo bijya ni ubintu byo gushimira ubuyobozi bw’akarere ndetse na leta yazanye igikorwa remezo nkakiriya

Jean yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka