Kabarondo: Abacururiza mu gice cy’isoko kidatwikiriye barasaba kugabanyirizwa imisoro

Abacururiza hasi mu gice kidatwikiriye cy’isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko imisoro basoreshwa ari myinshi ugeraranyije n’ibyo binjiza, bagasaba ko iyo misoro yagabanywa kugira ngo ijyanishwe n’ubushobozi bwa bo.

Benshi mu bacururiza muri icyo gice bacuruza ibicuruzwa biciriritse birimo imyenda y’abana igura igiceri cya 50, ibikoreshobyo mu gikoni no ku meza biciriritse, amakaramu n’amakayi mato, ndetse n’utundi ducogocogo kenshi usanga tudakunze kurenza amafaranga 300. Bavuga ko nta nyungu babona ku buryo ngo bitaborohera gusiga umuhinzi mu murima mu gihe bagiye gucuruza.

“Usanga nta nyungu kuko dushobora kurutwa n’abahinzi. Umuhinzi niba akorera amafaranga 700, njyewe ngakorere nka 1000 kandi na yo ataboneka, byakabaye ngombwa ko niba naje mu isoko nasagura amafaranga nakwishyura umuhinzi nanjye nkabona inyungu, ariko ntibishoboka” uku ni ko umwe mu bacururiza hasi mu gice kidatwikiriye cy’isoko rya Kabarondo abisobanura.

N’ubwo aba bacuruzi bacuruza imari idashyitse kandi ntibagire icyo binjiza kigaragara nk’uko babivuga, ngo ntibikuraho ko basoreshwa buri mpera z’ukwezi, kandi bagasoreshwa umusoro bo bavuga ko uri hejuru ugereranyije n’ibyo bacuruza. Aha ni ho bahera basaba ko umusoro basoreshwa wagabanuka ukajyanishwa n’ibyo binjiza nk’uko uwitwa Ngiruwonsanga abivuga.

Ati “Dusora 4000 mu kwezi, iyo ubaze rero usanga dusora 500 ya buri munsi w’isoko, kubera n’imari aba ari nkeya uba usanga imisoro ari myinshi cyane, twasaba kugabanyirizwa nkatwe tuba dufite imari nkeya ku buryo tutasora umusoro nk’uw’umuntu ufite imari nyinshi nk’abacururiza ku bitanda”.

Abacururiza hasi mu gice cy'isoko kidatwikiriye ngo ibyo bacuruza ntibishobora kuvamo imisoro bishyuzwa ngo banabone inyungu.
Abacururiza hasi mu gice cy’isoko kidatwikiriye ngo ibyo bacuruza ntibishobora kuvamo imisoro bishyuzwa ngo banabone inyungu.

Ibiciro by’imisoro aba bacuruzi basoreshwa ngo byashyizweho n’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, ishingiye ku iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu mwaka wa 2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze.

Iryo teka rya perezida rigena umusoro uri hagati y’amafaranga 5000 na 10000 ku bacururiza ahatwikiriye mu isoko ryo mu gace gafatwa nk’umujyi, rikagena umusoro uri hagati y’amafaranga 3000 na 5000 ku bacururiza ahadatwikiriye mu isoko ryo mu gece gafatwa nk’umujyi.

Inama njyanama y’akarere ka Kayonza ngo yagerageje kujyanisha ibyo biciro n’ubushobozi bw’abaturage, ku buryo ngo nta mucuruzi wakabaye abyinubira nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Sikubwabo Benoit abivuga.

Agira ati “Inama njyanama ijya gushyiraho ibiciro by’imisoro ku bacuruzi mu karere kacu yabanje kureba ubushobozi bw’abaturage. Ku bacuruza badandaza ahadatwikiriye igiciro twagishyize ku mafaranga 4000, naho abacuruza badandaza ahatwikiriye igiciro tugishyira ku mafaranga 5000, urumva ko twafashe ibiciro byo hasi ku buryo numva nta mpamvu abacuruzi bakabaye babyinubira”.

Abacururiza i Kabarondo banasaba ko bakubakirwa isoko rijyanye n’igihe kuko benshi mu bahacururiza iyo batabangamiwe n’izuba ngo babangamirwa n’imvura. Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari avuga ko hari gukorwa inyigo y’iryo soko, nirangira hakazakurikiraho igikorwa cyo gushaka amafaranga yo kuryubaka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka