Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizitabwaho mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryagombaga kubakwa mu mwaka wa 2014 ariko ntibize gushoboka biturutse ku mushoramari wahagaritse umushinga waryo, ubu noneho ngo rizubakwa mu mafaranga agaragara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.

Uwo mushoramari, ufite kampani yitwa “Nogushi Holdings”, niwe wagombaga kubaka iryo soko akongeraho na Parking y’amakamyo ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye.

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko uwo mushoramari yahagaritse kubaka iryo soko kubera ko ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hagiyeho gasutamo imwe ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba.

Ngo uwo mushoramari yategenyaga ko Parking y’imodoka ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa yongeye kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika zitanga imisoro.

Kuba ku cyambu cya Mombasa haragiyeho gasutamo imwe bivuze ko amahooro ya gasutamo azajya atangirwa i Momabasa ubundi ibicuruzwa byinjire mu Rwanda nta handi bihagaze. Umushoramari yagaragaje ko ibyo byamuteza igihombo; nk’uko Zaraduhaye abihamya.

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho Parking ndetse n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ariko buvuga ko nubwo uwo mushoramari yahagaritse kubaka iryo soko ku munota wa nyuma, ngo uwo mushinga baracyawukomeje kuko afitiye kamaro gakomeye abanyaburera.

Ingengo y’imari y’ako karere y’umwaka wa 2014-2015 igaragaramo amafaranga azubaka iryo soko angana na Miliyari ebyiri na Miliyoni 800. Aho biteganyijwe ko ayo mafaranga azaturuka mu bikorera.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika. Icyo gishushanyo kerekanaga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi butandukanye y’amagorofa atatu, inzu yo kubika mo ibicuruzwa(Stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwa mo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.


Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka