Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kirizeza serivisi inoze ku mupaka wa Cyanika

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Tushabe Richard yizeza abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko bagiye kunoza serivisi bahabwa bashaka inyubako yo kubika ibicuruzwa mu gihe bitegerejwe kumenyekanishwa.

Mu nama Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yagiranye n’abacuruzi mu Karere ka Musanze tariki 09/07/2014, bagaragaje ko batinda ku mupaka wa Cyanika bategereje ko ibicuruzwa byabo bisoreshwa.

Mukakarera Zaina ukora ubucuruzi buciciritse bwambukiranya-imipaka agira ati: “...aba-declarant ntibahera ruhande haba ikimenyane ahubwo icyo twifuzaga ni uko bajya badusoresha bakurikije uko umuntu yinjiye batavuze ngo iyi ni imodoka...bakadusoresha ku buryo bwihuse.”

Abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru bari bitabiriye inama na Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bitabiriye inama na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu Majyaruguru muri Gicurasi uyu mwaka bavuze imbogamizi bahura nazo ku mupaka wa Cyanika zirimo kutagira ibikorwaremezo by’ibanze.

Ibicuruzwa bifite agaciro kari munsi ya miliyoni eshatu ni byo bimenyekanishwa ku mupaka, ibirenzeho bisabirwa uburenganzira i Kigali kubera ikibazo cy’inyubako yo kubikamo idahari. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko bagiye gushaka uko bakemura icyo kibazo.

“… turimo gushaka abantu badufasha gushyiraho inyubako igezweho kugira ngo dushobore gusoresha ibintu byose tudashyiraho limite ya miliyoni eshatu. Icyambere tugiye gusuzuma turebe ko twakongera ariya mafaranga akava kuri miliyoni eshatu akagera ku miliyoni eshanu,” Komiseri Mukuru wa RRA.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tushabe Richard arizeza ko bagiye kongera agaciro k'ibicuruzwa byemererwa gusoreshwa ku mupaka wa Cyanika.
Komiseri Mukuru wa RRA, Tushabe Richard arizeza ko bagiye kongera agaciro k’ibicuruzwa byemererwa gusoreshwa ku mupaka wa Cyanika.

Icyakora, Tushabe yemeza ko hari uburyo bwashyiriweho abacuruzi bwo kuborohereza mu kumenyekanisha ibicuruzwa aho bashobora kumenyekanisha imisoro ku cyambu cyangwa mu gihugu baranguyemo ibicuruzwa (ubwo buryo buzwi nka single custom).

Mu byifuzo abacuruzi bagejeje kuri Komiseri Mukuru wa RRA ni ukugabanya umubare w’abakozi batandukanye basaba imisoro n’amahoro, ngo ibi biri muri gahunda yo gushyirwa mu bikorwa mu mezi make ari imbere aho imisoro n’amahoro yasoreshwaga n’akarere izajya ikusanwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka