Hashize umwaka Kaymu ihahira ababishaka bose ku mafaranga igihumbi

Hashize umwaka mu Rwanda hageze ikigo cyitwa Kaymu, gikora akazi ko gutumikira abaturage ku isoko, aho buri wese agituma ibyo ashaka kikabishakisha ku isoko kandi kikabimugezaho mu rugo ku kiguzi cy’amafaranga igihumbi y’u Rwanda ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose.

Bamwe mu bakoranye n’iki kigo baravuga ko mu ntangiriro babyumvaga ntibabyemere, ariko ubu ngo hari abamaze kubimenyera batakijya ku isoko guhaha bimwe mu byo bakeneraga, kuko ubwoko bw’igicuruzwa icyo ari cyose kiboneka ku isoko ry’u Rwanda ngo Kaymu igishakisha ikakigeza kuri nyiracyo aho ashaka akabona kwishyura iyo agishimye.

Aha abakozi ba Kaymu barareba ibyo abaguzi bashaka ko babahahira, bakanavugana n'abacuruzi babifite
Aha abakozi ba Kaymu barareba ibyo abaguzi bashaka ko babahahira, bakanavugana n’abacuruzi babifite

Uwimana Aisha ushinzwe ihanahana makuru muri Kaymu yabwiye Kigali Today ko mu gihe cy’umwaka icyo kigo cyabo kimaze mu Rwanda ngo cyimaze kuhagira amaduka asaga 1,300 hirya no hino ku buryo ngo ibyo abantu bifuza guhaha hafi ya byose bashobora kubituma Kaymu ikabibagezaho aho batuye cyangwa aho bakorera.

Ubu bucuruzi bukora bute?

Kaymu ifite urubuga rwa internet Kaymu.rw umuturage uri aho ari ho hose mu Rwanda afungura agasangaho ibicuruzwa binyuranye biri mu ya maduka 1,300 mu Rwanda.

Igicuruzwa umuturage ashimye ngo ahita abona aho akanda akagituma Kaymu, abakozi bayo baba bari kuri urwo rubuga bakamufasha kumenya aho icyo gicuruzwa giherereye, bakamubaza aho yifuza ko bazakimuzanira ndetse ngo ku bicuruzwa bifite amabara n’ingano bitandukanye bakabaza umukiliya ibara n’ubwoko ashaka.

Umuturage ufite icyo akeneye abikorera kuri mudasobwa yicaye iwe agatuma Kaymu ikamugererayo...
Umuturage ufite icyo akeneye abikorera kuri mudasobwa yicaye iwe agatuma Kaymu ikamugererayo...

Icyo gihe kandi ngo umuguzi abwira abakozi ba Kaymu ko azishyura abonye igicuruzwa ashaka, cyangwa akemera ko abanza akishyura bakazamuzanira icyo yatumye yaramaze kwishyura mu buryo nabwo bukoresha ikoranabuhanga ryo kwishyurira kuri telefoni zigendanwa.

Hakurikiraho ko abakozi ba Kaymu bajya mu iduka ririmo cya gicuruzwa, bakishyura umucuruzi ugifite, ubundi bagashyira uwabatumye icyo ashaka aho aba yabarangiye atuye cyangwa akorera, akishyura ikiguzi cy’ibyo ashaka arengejeho amafaranga igihumbi kuri iyo serivisi ya Kaymu iba yamugiriye ku isoko.

Uwimana avuga ko amaduka 1,300 Kaymu ifatamo ibicuruzwa ari ay’abacuruzi basanzwe kandi ngo buri mucuruzi wese ashobora kumurika ibyo afite ku rubuga rwa Kaymu, abaguzi bari hirya no hino mu Rwanda bakajya babireba, bakanahahamo ibyo bashimye.

Iyo umucuruzi ahaye igicuruzwa cye Kaymu bagirana amasezerano atanze icyo gicuruzwa, akemera ko azishyurwa igihe umukiliya wagisabye asanze gihuye n’ibyo yari yabonye ku rubuga rwa interineti, umuguzi nawe yamara gushyikirizwa icyo yashakaga akemeza ko abibonye.

Abadatuye muri Kigali bishyura menshi…

Madame Aisha Uwimana avuga ko batumikira ubatumye wese ku mafaranga igihumbi hatitawe ku kuba umuntu yabatumye ibintu biremereye, ibihenze cyangwa ibyononekara igihe cyose atuye mu mujyi wa Kigali.

Abatuye hanze ya Kigali nibo ngo bishyuzwa amafaranga arenze igihumbi hagendewe ku ho umuguzi atuye, aho bishyuza menshi ngo hakaba ari mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, aho bishyuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu, ahandi mu Rwanda bakaba bishyuza amafaranga ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bitatu.

Alvin Katto ukuriye Kaymu mu Rwanda arashyikiriza igihembo umwe mu bacuruzi bakora neza mu koherereza abaguzi ibicuruzwa byinshi kandi byiza.
Alvin Katto ukuriye Kaymu mu Rwanda arashyikiriza igihembo umwe mu bacuruzi bakora neza mu koherereza abaguzi ibicuruzwa byinshi kandi byiza.

Alvin Katto ukuriye Kaymu mu Rwanda avuga ko bafasha abatuye mu Rwanda guhaha ubwoko bwose bw’ibicuruzwa bitandukanye kuva ku bikenerwa mu rugo kugeza ku bikenerwa mu bucuruzi butandukanye nk’ibyo mu gikoni, imyambaro, amatelephone, mudasobwa, n’ibindi byose biboneka muri ya maduka 1,300. Kaymu ni ikigo mpuzamahanga gikorera mu bihugu 30 ku isi, harimo 18 muri Afurika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ESE negotiation yigiciro iremewe or ni itegeke kwishyura ayo baba bakweretse, ESE iyo ari umwenda ueufata ari uko ubonye ugikwiye?

Epiphany yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Thank u so much for that facilitation. Can’t u plz give the telefone number that some1 can use we need to order sthg? All the best.

Kaberuka Olivier yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Thank u so much for that facilitation. Can’t u plz give the telefone number that some1 can use we need to order sthg? All the best.

Kaberuka Olivier yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Hello Endrick,
Turabisegura kuri icyo kibazo mwagize,ariko ntiwadusobanuriye aho wandikiye ubwo butumwa bubaza ikibazo wari ufite.
ushobora kutwoherereza numero yawe cyangwa ukaduhamagara kuri Customer support line 0725219626/0784365917.
Murakoze

Aisha yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

nafunguye email, nshaka kunguraho telephone haribyo batari bashyizeho mbandikiye ngo mbabaze ntihangira unsubiza, ahantu batangira customer care rero yagufasha mu gihe ugize ikibazo ntago nahagurira. abo bakozi bose nabiki niba mutabasha kuvugana n’abakiriya

endrick yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka