Gisagara: Gukora ntibahembwe byabateje ubukene

Abakozi bubatse inzu y’ubucuruzi y’abahabwa inkunga y’ingoboka (VUP) mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, baratangaza ko bahangayikishijwe no kuba barakoze ntibahembwa bakavuga ko birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage bari batangiranye n’igikorwa cyo kubaka iyi nzu y’ubucuruzi igizwe n’ibyumba 16 yubatswe mu murenge wa Muganza, baratangaza ko hari amafaranga batishyuwe, bakaba bakoze amezi atatu cyangwa munsi yayo batishyurwa bitewe n’igihe umuntu yagiriye mu kazi.

Ibi ngo byatewe n’uko uwari uhagarariye aba bakozi yaje kugirana ibibazo na rwiyemezamirimo biba ngombwa ko avamo asimburwa n’undi ndetse anizanira abandi bakozi, ariko uwa mbere agenda adahemebeshereje aba bakozi n’ubu bakaba bagisaba kwishyurwa.

Nsengimana Emmanuel ukora akazi ko kurara izamu kuri izi nzu ati “Nkanjye kugera ubu bandimo amafaranga 95000 kandi nta handi nkora ndahirirwa nkanaharara, ubu se ko igihe cyo gutanga mituweli kigeze nzatanga ayo nkuyehe no kurya ari ikibazo?”

Iyi nzu yubakiwe abahabwa inkunga y'ingoboka (VUP) mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ariko hari abayikozeho batarahembwa.
Iyi nzu yubakiwe abahabwa inkunga y’ingoboka (VUP) mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ariko hari abayikozeho batarahembwa.

Niyonzima Jean Bosco ni umugabo ufite umugore n’abana 3 akaba nawe yarubakaga kuri aya mazu. Avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere atarahembwa akavuga ko byamuteye ubukene kuko ubu umugore ariwe wishakamo ibitunga abana gusa kandi nawe yagakwiye kumufasha akaba asaba ko barenganurwa vuba.

Umugwaneza Pacifique uhagarariye VUP mu murenge wa Muganza avuga ko kuva aho iki kibazo cy’abakozi batahembwe kimenyekaniye hamaze gukorwa urutonde rwabo ndetse n’amafaranga bagomba kwishyurwa maze ubwo rwiyemezamirimo azaba agiye guhabwa amafaranga ye kuri uyu wakabiri tariki 22/07/2014, ay’aba bakozi akazabanza agakurwaho.

Ati “Rwiyemezamirimo twamubajije ikibazo uko giteye atubwira ko ari amakosa mato yabayemo ko ariko agomba gukemuka, dukora liste y’abakozi tubara n’amafaranga batishyuwe, twumvikana na rwiyemezamirimo ko kuri uyu wa kabiri ubwo tuzaba tugiye kumwishyura tuzabanza tukavanamo ayo aba bakozi batahembwe tukayabaha”.

Abakozi bakoze ibikorwa by’ubwubatsi kuri iyi nzu y’abahabwa inkunga y’ingoboka mu murenge wa Muganza, bitewe n’ibyo bakoraga bahabwaga hagati y’amafaranga 1000 na 3000 ku munsi, imwenda w’aba bakozi ukaba ungana n’amafaranga 250.000.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka