Gatsibo: Abajyanama mu bucuruzi barasabwa kurushaho kunoza akazi kabo

Abajyanama bakaba n’abafashamyumvire mu by’ubucuruzi bo mu karere ka Gatsibo, barasabwa kwiyubakamo ikizere mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo babashe kuzuza inshingano bafite.

Ibi aba bajyanama babisabwe n’umuyobozi w’akarere wungirije usinzwe ubukunu n’iterambere Habarurema Isaie kuri uyu wa kabiri, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa ahuje aba bajyanama mu by’ubucuruzi, aya mahugurwa akaba agamije kongerera ubumenyi aba bajyanama kuri gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri EDPRS 2.

Habarurema yabwiye aba bajyanama ko izina bahawe n’igihugu ari iry’agaciro, yagize ati: “Izina mwahawe ndetse n’akazi mufite ni iby’agaciro gakomeye niyo mpamvu mukwiye kubibyaza umusaruro, mukabihesha ishema kuko umujyanama ari umuntu ukomeye cyane mu muryango Nyarwanda.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere ushinzwe ikoranabuhanga n’iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse Kabera Celestin, yavuze ko iyi ari gahunda iri gukorwa mu gihugu cyose igamije guhanga imirimo myinshi ku bantu batandukanye cyane cyane urubyiruko hamwe n’abagore.

Yagize ati: “Kugira ngo abagenerwabikorwa b’iyi gahunda babashe kumenya ko aya mahirwe ahari kandi babashe kuyabyaza umusaruro, hakenewe ababibagezaho aribo aba bajyanama mu by’ubucuruzi, akaba ariyo mpamvu turimo tubaha ubu bumenyi.”

Habarurema Isaie, Umuyoboi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.
Habarurema Isaie, Umuyoboi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.

Aba bajyanama mu by’ubucuruzi bavuga ko amahugurwa nk’aya bari bayakeneye, kuko ngo aje kubongerera ubumenyi bityo bakazabasha kurushaho kunoza umurimo wabo, nk’uko bamwe muri bo twaganiriye babidutangarije.

Muri iyi gahunda yo guhanga imirimo myinshi, twifuje kumenya bimwe mu bibazo aba bajyanama bagihura nabyo mu gihe bari mu kazi ko gufasha urubyiruko gutegura no gutunganya imishinga ikoze neza, batubwira ko urubyiruko rwinshi rugihura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo muri banki kubera kwakwa ingwate kandi ntayo bafite.

Ibi ni na byo kandi byagarutsweho n’urubyiruko twaganiriye narwo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo, aho bo ubwabo bivugira ko imishinga yabo idindira kubera kubura amafaranga yo kuyishoramo.

Biteganyijwe ko kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa kandi irusheho kugenda neza, muri buri murenge mu gihugu hagomba kuzajya haba hari abajyanama mu by’ubucuruzi babiri.

Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ndetse n’ikigega cy’ingwate BDF.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka