Gakenke: Toni 10 za kawunga zabuze isoko zigiye guhabwa abanyamuryango ba COTUMU

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bagize Koperative COTUMU ihinga ibigori ikanabyongerera agaciro bivamo ifu ya kawunga, bamaze iminsi bafite ikibazo cya kawunga ingana na toni 10 batunganyije, ikaba yaraheze mu bubiko bw’uruganda rwabo kubera ko isoko bari basanzwe bayigemuraho ryahagaze babura aho bayerekeza.

Toni 10 z'ifu ya kawunga iyi koperative iheruka gutunganya zabuze abaguzi zihera mu bubiko
Toni 10 z’ifu ya kawunga iyi koperative iheruka gutunganya zabuze abaguzi zihera mu bubiko

Ni ikibazo bavuga ko bagize kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda, aho amasoko bari bafite arimo n’ibigo by’amashuri yahagaze, ubu ikaba ikiri mu bubiko.

Ndayisenga Théodore ni umunyamuryango w’iyi Koperative. Yagize ati “Isoko twari dufite ryarahagaze nta muntu ukitugurira ku buryo ubu turi kubara igihombo cya miliyoni eshanu dutekereza ko zigiye kwangirika kandi ari bwo twari tucyiremarema.

Ubu n’uwakenera kuyishakira abaguzi ntibyashoboka kubera gahunda ya guma mu rugo, turibaza uko bigenda byatuyobeye, hagombye kuba ubuvugizi natwe tukongera kuzamura urwo ruganda rwari rudufitiye akamaro aho kugira ngo duhombe ayo mafaranga yose”.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo aba bahinzi bujuje uruganda rwongerera agaciro igihingwa cy’ibigori, rwatwaye miliyoni 125 z’amafaranga y’u Rwanda. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zitari munsi ya zirindwi ku munsi.

Ibi ngo byabongereye umuhate wo guhuza ubutaka buri ku buso bwa hegitari 182 babihingaho, n’igihe bawusaruye bakaba babonaga uko bawubungabunga. Bakifuza ko ingaruka ziri guterwa n’iki cyorezo bafashwa kuzivugutira umuti, kuko zije gukoma mu nkokora urwego bari bagezeho.

Ibigori barabitunganya bikongererwa agaciro yaba mu kubibyazamo kawunga, ibiribwa by'amatungo n'ibindi
Ibigori barabitunganya bikongererwa agaciro yaba mu kubibyazamo kawunga, ibiribwa by’amatungo n’ibindi

Urayeneza Elizaphani, Perezida w’iyi Koperative, ati “Twari tugeze mu cyerekezo cyiza kuko tumaze kumenya agaciro k’ibigori bivamo iyo kawunga abantu barya cyangwa batekamo igikoma, twatunganyaga ibigori bikavamo ibiryo by’amatungo nk’inkoko cyangwa inka.

Ushobora guteka amahundo yabyo cyangwa impungure abantu bakihaza mu muryango. Ubwo rero urumva ko isoko rikomeje kubura natwe byaduca intege kandi twari tugeze ku rwego rushimishije”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yatangaje ko bagiriye inama ubuyobozi bw’iyi Koperative ko iyi kawunga baba bayisaranganyije abanyamuryango bayo, noneho bakazajya bishyura ikiguzi cyayo buhoro buhoro ariko batayirekeye mu bubiko ngo ikomeze kwangirikiramo.

Yagize ati “Twibutsa abantu bose ko iki cyorezo cyagize ingaruka no mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, cyagabanyije ubushobozi bw’abantu hafi ya bose, ari abaguzi banini n’abato bose ni uko.

Uru ruganda rutunganya kawunga ruri mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke
Uru ruganda rutunganya kawunga ruri mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke

Twagiriye inama iyi Koperative yo kuba ifashe iyo kawunga, ikayiha abanyamuryango mu buryo bwo kuyibakopa, ariko badakomeje kuyirekera mu bubiko ngo ejo cyangwa ejobundi uzasange yangirikiyemo; noneho natwe nk’ubuyobozi icyo tuzakora, ni ugukurikirana uko abayihawe bagomba kujya bishyura buhoro buhoro kandi neza, mu kurinda ko Koperative yahomba ayo yashoye iyitunganya”.

Aba bahinzi bo mu Murenge wa Gakenke batangiye ari amatsinda mato mato, bagenda biyongera ubu ni 1,220. Basarura toni nibura 700 z’ibigori babanza kwanika mu ma hangari 10 bubatse mu mazone bakoreramo, byamara kuma bikajyanwa ku ruganda rwabo, ari na rwo rubyongerera agaciro, bikavamo ifu ya kawunga n’ibiryo by’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka