Gakenke: Bamwe mubacuruzi barinubira igihombo bamaze guterwa n’ibura ry’umuriro

Bamwe mu baturage bakora akazi k’ubucuruzi muri santere ya Gakenke barinubira uburyo basigaye baburamo umuriro w’amashanyarazi ngo bikaba bimaze kubateza igihombo kuko amasaha bawuburiramo ariyo masaha akenshi bakunze kuboreramo abakiriya.

Aba bacuruzi kandi bavuga ko uretse kuba bagiye kumara ukwezi kurenga babura umuriro w’amashanyarazi ngo ntibigeze banabimenyeshwa kugirango bitegure igihombo bazahura nacyo.

Abaganiriye na Kigali Today batashatse ko amazina yabo amenyekana bemeza ko kuba bataramenyeshejwe gahunda ukuntu iteye aribimwe mubituma barushaho guhomba kuko iyo bizakuba barabimenyeshejwe hari ubundi buryo umuntu yashaka kugirango akazi gakomeze.

Umwe mubacuruzi bacuruza Alimentation avuga ko bamaze igihe kingana n’ukwezi babura umuriro guhera saa kumi n’ebyiri kugera hafi saa yine bikaba bibatera igihombo gikomeye kuko batabona amafaranga nkuko bari basanzwe bayabona bafite umuriro.

Ati “ibi biduteza igihombo kubera ko niyo masaha abakozi bahaha n’abandi baturage bakunda guhaha muri ayo masaha kuburyo byibuze iyo umuriro uhari nshobora gucuruza ibihumbi 15 ariko iyo wagiye yose ndayahomba”.

Akomeza avuga ko abafite umuriro mu nshingano zabo babakemurira ikibazo cyangwa se bakajya babibamenyesha mbere kuburyo babimenya mbere bakanabyitegura.

Undi waganiriye na Kigali Today akora akazi ko gucuruza ikinyobwa cya Romathem soft kizwi ku izina rya Kambuca, avuga ko akunze kubona abakiriya hagati ya saa moya za nimugoroba hamwe na saa tatu kuburyo iyo nta muriro afite nta mukiriya ashobora kubona.

Ati “ubusanzwe ncuruza uducupa 100 ku munsi ariko 50 muri two tugacuruzwa mu masaha y’umugoroba ariko ubu kubera ko umuriro usigaye ugenda ncuruza 50 twonyine twa mbere y’amasaha umuriro uburamo”.

Nawe asaba ko babwirwa impamvu batawubona kandi bakajya banamenyeshwa mbere kugirango bagire uko bitegura igihombo.

Undi mucuruzi ukora ubucuruzi bwo gutanga imiti muri farumasi we avuga bitewe nuko amasaha yo gukora aba atararangira bibatera igihombo kuko hari abantu benshi bakunze kubura umwanya mu masaha ya ku manywa bakaba bakunze kugura nimugoroba.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi n’umuriro (EWSA) ishami rya Musanze, Vedaste Kanamugire, avuga ko ikibazo kitari mu karere ka Gakenke gusa ahubwo ari mu gihugu hose kuko hariho gahunda yo gusaranganya umuriro kubera ko ari mucye.

Ati “ayo masaha niyo masaha abantu benshi baba bakoresha umuriro mu gihugu bigatuma umuriro ukenewe uba mwinshi ugereranyije nuhari kuburyo hari uduce mu gihugu tuwubura muri ayo masaha kugirango cya cyuho cye kuboneka”.

Ku bijyanye nuko abaturage batamenyeshwa mbere, Kanamugire avuga ko ku rubuga rwa EWSA biriho kandi kubatabasha kurebaho bikaba byiza bagejeje nimero za terefone zabo kuri kino kigo kugirango gahunda nkizi bajye bahita babona ubutumwa kuri terefone zabo.

Kanamugire kandi akomeza kwihanganisha abahura na kino kibazo kuko bateganya ko mu kwezi kw’ukuboza 2014 uruganda rwa Nyabarongo ruzaba rwuzuye rukazongerera umuriro kuburyo umwaka utaha uzajya uboneka amasaha 24 kuri 24.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka