Gakenke: Abikorera basabwa kutaba ba nyamwigendaho

Abacuruzi bikorera ku giti cyabo bo mu Karere ka Gakenke barasabwa kutaba ba nyamwigendaho ahubwo bagafatanyiriza hamwe n’inzego z’ubuyobozi kugirango ibikorwa by’iterambere birusheho kugenda neza kandi vuba.

Ibi byagarutseho tariki 12 Kamena 2014 ubwo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, yagiranaga ibiganiro n’abacuruzi hamwe n’abashoramari bifuza kugira ibikorwa batangiza mu Karere ka Gakenke.

Ati “ubuyobozi bw’akarere bugire icyo bwiyemeza muri iyi nzira dushaka kuganamo, noneho habeho ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugirango iterambere rirusheho kugerwaho kandi byose bikaba ku nyungu z’impande zombi”.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru kandi asaba abikorera gushyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byo kubaka amahoteri hamwe n’amacumbi agezweho kugirango ikibazo cy’amacumbi meza gikunze kugaragara muri kano Karere gicemuke.

Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru (hagati) yihanangiriza abikorera kutazagaragara mu bikorwa byo gufatanya n'umwanzi.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru (hagati) yihanangiriza abikorera kutazagaragara mu bikorwa byo gufatanya n’umwanzi.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru asaba abikorera gutanga umusanzu wabo mu kwicungira umutekano bagafatanya n’inzego zibishinzwe kuko nta shoramari ritagira umutekano kandi nta nuwakwifuza gushora ahatari umutekano imari ye.

Ati “turifuza ko isura y’akarere ka Gakenke ikomeza kuba nziza mwirinda akariko kose kagaragara ko muri abantu bashobora kuba mwafatanya n’umwanzi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Odetta Uwitonze, avuga ko inama nk’iyi ituma bungurana ibitekerezo ku mahirwe agaragara kugirango iterambere rishobore kwihutishwa.

Uwitonze yongeraho ko mu nkingi ijyanye no kuvugurura ubukungu bazibanda cyane mu kongera ibijyanwa mu mahanga, bagaharanira guteza imbere abikorera hamwe no kongera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’imihanda.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gakenke, Viateur Dukuzumuremyi, avuga ko muri kamere y’abikorera bari basanzwe baz iko umuntu akora ikintu kig iti cye akazamuka.

Ati “ariko nk’uko byagaragaye nuko babitubwiye, ubu igisabwa ni ukugira ngo abantu dushyireho ingufu, tukaba duteganya gukora ubukangurambaga kugirango abacuruzi bacu tubigishe uburyo bwo gukorera hamwe n’ubundi bwo gushora imari kuko umuntu akoze wenyine nta kintu ashobora kugeraho”.

Mu batangiye gushora imari mu karere ka Gakenke harimo Umuhinde.
Mu batangiye gushora imari mu karere ka Gakenke harimo Umuhinde.

Dukuzumuremyi asobanura ko bazabifashwamo n’amahugurwa bateganyije hamwe n’ingendoshuri kuko iyo bageze ahandi bakabona uko bakoze babifatiraho urugero.

Ku bijyanye no kubaka amazu agezweho akorerwamo ubucuruzi cyangwa amacumbi bamwe mu bikorera bagiye bagaragaza ibibazo bijyanye no kubona inguzanyo ko bitoroshe.

Umuyobozi wa koperative “Terimbere Mucuruzi w’imboga n’imbuto”, Twahirwa Alex yagaragaje ko bafite gahunda yo kubaka inzu bakoreramo izaba ifite na parikingi (parking) ariko inguzanyo kugeza n’ubu akaba atarayibona.

Marita Mukamutara nyiri “Doxa Restorant and Bar” nawe avuga ko yifuzaga kuzakemura ikibazo cy’amacumbi aho ateganya kubaka ibyumba bigera kuri 30 gusa hakaba hakirimo imbogamizi.

Abanyamabanga nshingabikorwa b'imirenge igize akarere ka Gakenke hamwe n'abikorera muri ako karere mu nama n'umuyobozi w'intara y'amajyaruguru.
Abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gakenke hamwe n’abikorera muri ako karere mu nama n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru.

Byemejwe ko yaba Twahirwa cyangwa Mukamutara bose ubuyobozi bw’akarere buzabafasha kubahuza n’ibigo by’imari kugirango ibibazo birimo bicyemuka n’ibitaracyemuka bishakirwe umuti maze bahabwe inguzanyo kuko n’ubundi aribo ziba zigenewe.

Mu biteganyijwe kugerwaho muri uno mwaka hari gare iteganyijwe kuzubakwa hamwe n’isoko ryo mu Murenge wa Kivuruga. Uretse kuba umuyobozi w’intara yaganiriye n’abikorera kugiti cyabo, ibi biganiro byanitabiriwe n’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka