Burera: Abavumvu baributswa ko nibakomeza gutegereza inkunga batazigera batera imbere

Abahuriye mu ihuriro ry’abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga barasabwa kudategereza buri gihe inkunga bahabwa ahubwo bakishakamo ubushobozi nabo bakikorera ibyo baba bakeneye kuko aribwo bazagera ku iterambere rirambye.

Aba bavumvu bagera kuri 412 bahuriye mu ihuriro ry’amakoperative ryitwa UNICOOPAV (Union des Cooperatives Apicoles des Volcans) rifite uruganda rucirirtse rutunganya ubuki ndetse n’ibikomokaho birimo umushongi w’ibishashara uvamo buji.

Uru ruganda ruri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera rukora ubuki bwitwa “ubuki bw’umwimerere bwa kinyarwanda”. Abavumvu bagemura ubuki ku ruganda bahabwa amafaranga 2000 ku kilo, hanyuma uruganda rukabutunganya rukabugurisha amafaranga 2500 ku kilo.

Abavumvu bibumbiye muri Union des Cooperatives Apicoles des Volcans bemeza ko ubuki bagurisha ari umwimerere.
Abavumvu bibumbiye muri Union des Cooperatives Apicoles des Volcans bemeza ko ubuki bagurisha ari umwimerere.

Aba bavumvu banengwa kuba ntacyo bakora kugira ngo ubuki bwabo bumenyekane ku isoko ryo mu Rwanda hose ndetse no hanze y’u Rwanda, dore ko ngo n’ubuki bwabo ari umwimerere; nk’uko babyivugira.

Usibye ibyo, n’uruganda batunganyirizamo ubwo buki, narwo bubakiwe ku nkunga ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ni ruto cyane kuburyo batabasha kubona ahantu hisanzuye bashyira umusaruro w’ubuki. Nyamara ntacyo bateganya kugira ngo barwagure kugira ngo ubuki bwabo bukomeze kugira ubuziranenge.

Ku bw’abo bavumvu ngo ibyo byose babikora ari uko babonye inkunga. Ngo ku giti cyabo ntibabona amafaranga yo kubikora.

Ku wa gatatu tariki 16/07/2014 ubwo itsinda ry’abagize icyumba cy’ubuhinzi n’ubworozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ryasuraga abo bavumvu, ryabanenze ko batishakamo ubushozi ngo nabo bikorere ku giti cyabo ibyo bakeneye.

Ahatunganyirizwa ubuki muri urwo ruganda ni hato kuburyo haguwe byarushaho gutuma ubuki bugira ubiziranenge.
Ahatunganyirizwa ubuki muri urwo ruganda ni hato kuburyo haguwe byarushaho gutuma ubuki bugira ubiziranenge.

Ndagijimana Narcisse, umwe mu bagize iryo tsinda, yabwiye abo bavumvu ko nibatikuramo igitekerezo cyo guhora buri gihe betegereje inkunga batazigera na rimwe batera imbere.

Agira ati “Tukaba rero twabakangurira kurushaho kwigira kugira ngo n’igihe indi miyoboro yafungwa, twoye kuvuga ngo iri huriro rirazimye. Ahubwo ryubakire ku bushobozi rifite, ryubakire ku bitekerezo by’abanyamuryango, by’amakoperative ariko kandi banagire n’uburyo izo nzego zishyira hamwe, zihurize hamwe imbaraga mu bijyendanye n’amafaranga…”.

Akomeza asaba abo bavumvu kugirira isuku ubuki bwabo kandi bakabushakira izina rikurura abakiriya bityo babone isoko hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi.

Abavumvu bagize iryo huriro nabo bashimye izo nama bagiriwe. Ngo kuba bagizwe ahanini n’abasaza ngo biri mu bituma badatera imbere ahubwo bagahora bategereje inkunga. Bahamya ko bagiye guhindura imyumvire kugira ngo umwuga bakora ubateze imbere kurushaho; nk’uko Karabayinga Cyprien, umwe muri abo bavumvu, abisobanura.

Agira ati “Twagombye kumenya guharanira kwigira, ko tutagombye gutegereza amaso hanze, natwe tukiyubaka. Gutera imbere ni ukutaba muri bya bindi bya kera byo hasi. Ni ukuvuga ngo dukoreshe abana bajijutse. Dushaka ngo twe guhora mu basaza, turebe abantu bajijutse: urakwinjiriza, uraguha umusaruro.”

Ndagijimana Narcisse yasabye abo bavumvu kwishakamo ibisubizo aho gutegereza gusa inkunga.
Ndagijimana Narcisse yasabye abo bavumvu kwishakamo ibisubizo aho gutegereza gusa inkunga.

Aba bavumvu ariko bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba inzuki zabo zipfa cyangwa zikigendera bitewe n’imiti abahinzi batera mu myaka yabo kandi inzuki ziyitaramo ubuki.

Bavuga ko kandi bahura n’kibazo cy’ubukonje bitewe n’ikirere batuyemo bityo inzuki ntizitange umusaruro w’ubuki uko byifuzwa. Bifuza ko bahabwa imizinga mito inzuki zikwirwamo zigashyuha ngo kuko aribwo zitanga ubuki bwinshi.

Ibi bibazo byose urugaga rw’abavumvu mu Rwanda ruvuga ko bizabonerwa umuti ngo kuko abahinzi bafite amabwiriza yo gutera imiti mu myaka yabo itica inzuki. Cyangwa se n’abavumvu bakororera inzu kure y’imirima.

Ikindi ngo ni uko hari gukorwa ubushakashatsi ku muzinga ubereye ikirere cy’ibirunga ngo kuburyo uzafasha abo bavumvu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubundi ariko mu kinyarwanda bavuga ko umugabo yigira yakwibura agapfa

furaha yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

buri munyarwanda ufite ibyo akora agomba kubanza akirwanho uko ashoboye, yabona ubufasha akabubona cg s atanabubona akirwanago kuko ak;umuhana kaza i mvuza ihise

maneke yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka