Amata baha abana yagemuwe ku magare ashobora kubateza ibibazo by’ubuzima

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burahamagarira ababyeyi kumva ko amata baha abana atwarwa ku magare afite ibibazo, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Amata atwarwa ku magare ashobora guteza ibibazo ubuzima bw'abayanywa
Amata atwarwa ku magare ashobora guteza ibibazo ubuzima bw’abayanywa

Nubwo amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi agenga itwarwa n’icuruzwa ry’amata, avuga ko amata yose yakabaye aca ku makusanyirizo agapimwa, atujuje ubuziranenge ntajye ku isoko, ariko kugeza ubu 17% gusa by’amata aboneka mu gihugu, niyo anyuzwa mu makusanyirizo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr. Solange Uwituze, avuga ko abantu benshi bazi ko amata agemurirwa ku igare, ari yo yujuje ubuziranenge, kandi nyamara ngo si ko bimeze.

Ati “Tubanze twumve neza nk’ababyeyi ko ariya mata duha abana bacu yo ku magare afite ikibazo, kubera ko umuntu uyakugemurira, ntabwo uba uzi ko inka ye yarwaye, akayitera antibiyotike, bitewe na antibiyotike yateye ishobora kumara mu mubiri w’itungo hagati y’iminsi 7 na 90. Hari igihe ushobora gusanga umwana wawe umugaburira za antibiyotike, wamujyana kwa muganga bamuha za amoxicillin ntizifate, kubera ubudahangwara bw’umubiri bwangiritse.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batari bazi ko amata bagemurirwa ku magare ashobora kugira ingaruka ku bana, ariko kandi ngo hari n’abo abana babo bakunda kugira ibiheri ku mubiri bitewe n’ayo mata, gusa ngo babiterwa no kutizera ubuziranenge bw’atunganyirizwa mu nganda.

James Biseruka avuga ko amata ya UHT yamuritswe yujuje ubuziranenge 100%
James Biseruka avuga ko amata ya UHT yamuritswe yujuje ubuziranenge 100%

Mu gusubiza ikibazo cy’impungenge z’ubuziranenge bw’amata atunganyirizwa mu nganda, uruganda Inyange Industries Ltd, ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, rwamuritse ku mugaragaro amata yarwo afunze mu dukarito, akozwe mu ikoranabuhanga rya UHT yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganga, James Biseruka, avuga ko iyo amata agejejwe ku ruganda bayateka neza ubundi akanyuzwa mu mashini zitandukanye zabigenewe, agatunganywa ku buryo agera ku rwego rwo gushyirwa mu dupaki yujuje ubuziranenge ku kigero cya 100%.

Ati “Turayapima mu buryo butandukanye bugendanye n’ubuziranenge bw’amata, twarangiza tukayateka kugera kuri degere 140, tukayashyira mu makarito, icyo dukora ni uko nta mwuka winjira muri ya karito, ku buryo nta mikorobe zishobora kujyamo, akagumamo nta hantu ahurira n’umwuka wo hanze, bituma amara igihe cy’amezi 9 kandi akaba yujuje ubuziranenge 100%.”

Iby’ubuziranenge bw’amata akozwe mu ikoranabuhanga rya UHT atunganywa n’uruganda, binashimangirwa na Dr. Solange Uwituze.

Ati “Ariya mata arizewe mu buziranenge, ni meza cyane, nta ‘Flucytosine’ zirimo, nta bagiteri za ‘Mastitis bacteria’ zirimo, nta mazi arimo, ntabwo ari umubanji, ni amata y’umwimerere ameze neza neza nk’avuye mu nka, usibye gusa ko bayakuyemo bagiteri zishobora gutuma aba umubanji cyangwa ikivuguto, akabikwa igihe kirekire.”

Amashyirwa mu dukarito yatunganyijwe neza akamara igihe kirekire
Amashyirwa mu dukarito yatunganyijwe neza akamara igihe kirekire

Mu Rwanda habarirwa inka zirenga gato miliyoni 1.5, izigera kuri 80% muri zo zikaba ari iz’umukamo, hakaba amakusanyirizo manini 132, amatoya arenga gato 100, naho abatunganya amata ni 45 harimo 7 banini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka