Amajyaruguru: Buri mwana uri munsi y’imyaka itanu arahabwa amagi atatu mu cyumweru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burishimira ko abana basaga ibihumbi 42 bari munsi y’imyaka itanu bagiye kunganirwa kuboneza imirire babikesha amagi azajya ahabwa buri mwana mu gihe cy’amezi abiri.

Iyi ntambwe igezweho binyuze mu masezerano aka Karere kasinyanye n’Ikigo cy’Ububirigi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) muri iki cyumweru.

Ni igikorwa gikubiye muri gahunda yagutse yo gufasha aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru kubona isoko ry’amagi nyuma y’impungenge bari bagaragaje zo kuba ashobora kwangirikira mu bubiko bwayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko bishimiye ko imiryango ifite abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu igiye kurushaho kunganirwa kubona amafunguro agizwe n’indyo yuzuye, kubera iyi gahunda.

Yagize ati “Muri aya masezerano twasinyanye kandi twanatangiye gushyira mu bikorwa, hakubiyemo uburyo abana ibihumbi 42 dufite buri wese azajya ahabwa amagi atatu buri cyumweru, ababyeyi babo bayafatira ku bigo mbonezamikurire biri ku midugudu.

Twizera ko bizafasha mu kuboneza imirire y’abana, cyane cyane ko harimo n’abafite imirire mibi bari mu muhondo n’umutuku; ariko n’abandi bose bo mu kigero cy’iyo myaka bemerewe kuyahabwa, kereka uwagaragaza ko atayakeneye wenda kuko yishoboye. Ikindi ni uko bizanafasha aborozi bari bamaze iminsi bari mu gihirahiro cy’aho bayerekeza”.

Ibi byanashimangiwe n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel, kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa twitter ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2020, cyagaragaje ko amasezerano hagati yacyo, ikigo RAB n’Akarere ka Rulindo agamije gutuma aborozi b’inkoko bakomeza umwuga wabo muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ari nako abana bato bunganirwa mu mirire iboneye.

Kugeza ubu muri aka Karere habarirwa aborozi 18 b’inkoko babikora by’umwuga, zitera nibura amagi asaga ibihumbi 256. Aba bari mu byiciro bitandukanye barimo abasanzwe bafite amasoko ahoraho n’abandi bari kugemura amagi binyuze muri gahunda ikubiye muri aya masezerano.

Aba borozi kimwe n’abo mu tundi turere turimo Gicumbi na Gakenke, bari baherutse kugaragaza impungenge batewe no kuba badafite isoko ry’aho bagemura amagi, kuko abajyaga bayabagurira bari baramaze kubihagarika.

Haje gufatwa umwanzuro w’uko Leta itangira kuyagurira aborozi binyuze mu kigo RAB na MINAGRI, ndetse imiryango ifite abana yahise itangira kuyashyikirizwa.

Hari abatari bazi uburyohe n’akamaro k’amagi bahakuye isomo ryo kuyagaburira abana kenshi, aborozi na bo barabyinira ku rukoma

Uwitwa Habiyaremye, wo mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke, afite umwana w’imyaka ibiri n’amezi atatu.

Yagize ati “Bwari ubwa mbere tugaburira umwana wacu amagi, kutayamuha byaterwaga n’ubumenyi buke twari dufite ku kamaro kayo, yarayakunze bituma nicuza impamvu ntajyaga nyamugaburira.

Twahombye byinshi rwose kuko twumvaga ko umuntu uriye neza ari uwariye inyama gusa, ariko igihe cyo kuduha amagi banadusobanurira akamaro kayo n’uko ategurwa. Njye n’umugore twamaze gufata umwanzuro w’uko mu minsi mike tuzagura inkoko nk’ebyiri zitera amagi yo kujya tugaburira umwana wacu”.

Ku ruhande rw’aborozi na bo ngo baciye ukubiri n’igihombo bari batangiye kugira. Uwitwa Maniragaba yagize ati “Biragaragara ko muri iyi minsi hari impinduka cyane, kuko ubwo aborozi twatabazaga njye nari mfite amagi asaga ibihumbi 80 nari nabuze aho nerekeza, ariko aho iyi gahunda itangiriye nahise mbona isoko mu mirenge itatu y’akarere kacu ndi kugemuramo amagi yo guha abana, ubu nsigaranye agera ku bihumbi 20 kandi na yo nzakomeza kugemurayo kuko amasezerano agikomeje”.

Aba borozi bishimira ko Leta yababereye umubyeyi, ikabakura mu bwigunge, impungenge n’igihombo bari batangiye guterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyo kubura isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza bizarinda abo bana kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi. ahubwo n’izindi ntara nizibikore abana bacu bagire ubuzima buzira umuze.

SIBOMANA Jean yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka