Amabuye y’agaciro y’u Rwanda i Arusha ngo yarushije ay’ibindi bihugu ubwiza

Abitabiriye imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ribera i Arusha muri Tanzania kuva tariki 18-20/11/2014, bashimye amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ku mpamvu z’uko ngo yarushije ubuziranenge aturuka mu bindi bihugu umunani byitabiriye iryo murikagurishwa.

Amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ngo yagiriwe icyizere, nk’uko umwe mu bashoramari bayasuye witwa Bineti, akaba ari umucuruzikazi w’amabuye y’agaciro mu gihugu cya Tanzania yabitangarije Kigali today ku murongo wa telephone.

Bineti yavuze ko agiye kugura amabuye y’agaciro yo mu Rwanda akajya kuyereka abandi baguzi i Dar es Salam, ndetse ngo akazaza mu Rwanda kuyishakira.

Umwe mu basuye amabuye y'agaciro aturuka mu Rwanda, kuri sitandi y'imurikagurishwa ribera mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.
Umwe mu basuye amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda, kuri sitandi y’imurikagurishwa ribera mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Bineti yagize ati: “Coltan, gasegereti cyangwa wolfram acukurwa mu Rwanda, yose nayakunze cyane kuko ni meza kurusha aturuka mu bindi bihugu; ndayagura njye kuyacuruza i Dar es Salaam, kandi nzaza kuyishakira mu Rwanda kuko barambwira ko bayafite menshi cyane”.

Bineti yanashimye isuku y’abacukuzi bo mu Rwanda, kuko bo banatanga imyenda y’akazi ku bakozi, ngo bikaba ari agashya barushije abacukuzi b’ahandi; akanashimangira ko Abashinwa baje muri iryo murikagurishwa nabo bakunze amabuye y’agaciro y’u Rwanda kurusha ay’ahandi.

Abayobozi mu gihugu cya Tanzania barimo Umunyamabanga uhoraho wungirije muri Ministeri y'ingufu n'ubucukuzi basuye sitandi y'amabuye y'agaciro yo mu Rwanda.
Abayobozi mu gihugu cya Tanzania barimo Umunyamabanga uhoraho wungirije muri Ministeri y’ingufu n’ubucukuzi basuye sitandi y’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda.

Faida Jean Marie Vianney uhagarariye abacukuzi mu ntara y’Uburengerazuba, akanayobora ikigo cya Muhororo Mining and Trading Company (MMTC), yasobanuye ko ibuye rya coltan riva mu Rwanda rifite ireme rya 55%, irya gasegereti rikagiramo ingana na 98% mu gihe aturuka mu bindi bihugu yagaragayemo 30% bya coltan na 70% bya gasegereti.

Faida yakomeje atangaza ko abashoramari babasuye kuri sitandi bemeje ko bazasura u Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2014 urangira; aho ngo bazaba baje kureba ubwinshi bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda kugirango bajye kuyacukura no kuyagurisha mu mahanga.

Abahagarariye abacukuzi bo mu Rwanda, mu imurikagurishwa ry'amabuye y'agaciro ribera mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.
Abahagarariye abacukuzi bo mu Rwanda, mu imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ribera mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.

U Rwanda rurerekana mu imurikagurishwa ribera i Arusha, amabuye ya gasegereti, wolfram, coltan na zahabu.

Ibigo 10 by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nibyo byahagarariye bigenzi byabyo bigera kuri 500 bikorera mu Rwanda, mu imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ryiswe Arusha Gem Fair; rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Congo Kinshasa, Zambia, Afurika y’epfo, Koreya y’epfo na Thailand.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashyigikiye. aboyobozi ba manning cyane cyane umuyobozi jmv (faida)ukukuriye abandi imana imuhe umugisha kuruhaare niterambere amaze kugeza kubaturage.

aliasienne yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka