Abunganira abasora basaga 200 bahawe ubumenyi bubemerera gukora ku rwego rwa EAC

Abunganira abasora muri Gasutamo basaga 200, bahawe impamyabumenyi zabo ziri ku rwego rw’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba nyuma y’amasomo bahawe mu byiciro 7 byari bimaze hafi imyaka 3 bahugurwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri Ishinzwe Afurika y’iburasirazuba, Safari Innocent, avuga ko kuba umubare ungana utyo ubonetse biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange. Impamyabumenyi abanyeshuri bahawe zibahesha uburenganzira bwo kuba bakorera kuri za Gasutamo mu bihugu bihuriye muri EAC.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi.

Kunganira abagana servisi za Gasutamo ni umwuga udakorwa n’ubonetse wese kuko bisaba ubikora kuba abifitemo ubuhanga n’ubunyangamugayo, kugira ngo abashe gufasha abagana Gasutamo mu gukora imenyekanisha ndetse no kwishyura amahoro nta buriganya bubayeho.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Trade Mark East Africa n’Ishyirahamwe ry’abunganira abagana Gasutamo muri EAC, abasanzwe bakora uwo mwuga bagera kuri 212 bagenewe amasomo kuva muri 2012.

Yamaraga amezi 6 mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwabo bakava ku rwego bariho bakagera ku rwego mpuzamahanga bakora mu buryo bw’umwuga. Kuri uyu wa gatanu tariki 06/06/2014 rero ibyiciro 7 by’abanyeshuri byahawe impamyabumenyi yiswe The East African Community Freight Forwarding Practicing Certificate (EACFFPC).

Abanyeshuri bamaze guhabwa Certificats zabo.
Abanyeshuri bamaze guhabwa Certificats zabo.

Umwe mu banyeshuri wari uhagarariye abarangije ayo masomo Scovia Basaliza Gahongayire yishimiye amasomo babonye ndetse n’urwego abagejejeho. Agira ati: "Turangije amasomo mu gihe cyiza, mu rwego rw’ubucuruzi kuko ubu duhawe ubushobozi bwo gukorera mu bihugu 5 bigize umuryango wa EAC".

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, asanga iyo abakozi basobanukiwe ibyo bakora mu bijyanye no kunganira abagana Gasutamo birinda amakosa menshi ndetse bikanatuma imisoro n’amahoro bitanyerezwa.

Richard Tusabe Komiseri Mukuru wa RRA.
Richard Tusabe Komiseri Mukuru wa RRA.

"Twahuguye aba banyeshuri 200 bo mu Rwanda bahawe impamyabumenyi kugira ngo bagire standard zo ku rwego rwa EAC n’isi yose kuko ubucuruzi ari bumwe, dukoresha amategeko amwe. Ni ngombwa ko bajijukirwa n’ibyo bakora kandi mu buryo bwihuse binabarinde ko mu igenzura twazabasangana amakosa menshi yabaye" Richard Tusabe

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ya EAC, Safari Innocent, avuga ko ibihugu bigize EAC byatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ndetse ubu za gasutamo ku muhora w’amajyaruguru, uhuza Kenya, Uganda n’u Rwanda, ibikorwa byo kumenyekanisha ibicuruzwa bikorerwa ku mupaka cg icyambu cya mbere byinjiriyeho.

Umuhora wo hagati, uhuje Tanzaniya, Burundi n’u Rwanda nawo uri hafi gushyira mu bikorwa ayo masezerano mu ntangiriro za Nyakanga. Yishimiye intambwe abo banyeshuri bateye abasaba kurushaho kubyaza umusaruro amasomo bahawe kandi bakarushaho kuba inyangamugayo.

Seka Fred Uhagarariye Ishyirahamwe ryunganira abagana Gasutamo .
Seka Fred Uhagarariye Ishyirahamwe ryunganira abagana Gasutamo .

Seka Fred ukuriye ishyirahamwe ry’abunganira abagana Gasutamo avuga ko kuva iyi gahinda yo kubigisha itangiye mu 2008 abunganira abacuruzi muri Gasutamo bamaze kubona izi mpamyabumenyi zo ku rwego rwa EAC bamaze kugera kuri 300. Kuri ubu kandi Ishyirahamwe ryabo ADR rikaba rifite ikindi cyiciro kigizwe n’abanyashuri 57 bakomeje ayo masomo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muryango ukomeje kwitabwaho wazatuma u rwanda rukomeza kungukira ku bihugu bikora ku nyanja ngari kuko twe dusa nkaho dufungiranye. twizere ko aba banyeshuri hari aho bazatugeza kandi heza

dudu yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka