Abasora bagiye guhugurwa ku mategeko arebana n’imisoro

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kirizeza abasora bataramenya Amategeko mashya arebana n’imisoro, ko bagiye kubona amahugurwa nta kiguzi batanze.

Hari abajyanama mu by’imisoro (bitwa Tax Consultants) bavuga ko ibigo by’abikorera bikomeje kubaza icyakorwa kugira ngo byirinde ibihano biterwa no kutamenya Itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha, ryasohotse mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2023.

Jean Baptiste Habarugira wa CSC
Jean Baptiste Habarugira wa CSC

Ibigo by’aba Consultants byitwa Consultancy and Services Company (CSC) hamwe na CEA Consulting, bivuga ko hari ababigaragariza ko gucibwa ihazabu(amande) kubera kutamenya iryo tegeko rishya, byabaviramo guhagarika ubucuruzi.

Umuyobozi wa CSC witwa Jean Baptiste Habarugira agira ati "Duhura n’abasora benshi bafite ibibazo by’amande bacibwa kubera kudasobanukirwa, tugahitamo kugenda dushaka amahugurwa ahoraho tukabasobanurira ya mategeko n’uburyo bagomba kuyubahiriza".

Habarugira atanga urugero ku bantu bavuga ko batacuruje ibintu byabo ariko bagahanirwa kuba batarabimenyekanishije mbere y’igihe mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, ko abenshi ngo babiterwa no kutamenya Amategeko arimo irigena uburyo bw’isoresha.

Undi mu Consultant witwa Fidèle Ukwishaka avuga ko ikimwereka ko abacuruzi bakeneye amahugurwa ku mategeko mashya agenga imisoro n’uburyo bwo gusora, ari uko bandikiye bimwe mu bigo babitumira kuza mu mahugurwa kandi bigomba kwishyura ikiguzi cyayo, hakaza benshi.

Ukwishaka agira ati "Mu mahugurwa twatumiyemo abantu bagera nko ku 150 hakoreshejwe email haza abagera kuri 40 kandi bayitabiriye bamaze kwishyura ikiguzi cyayo, byakozwe mu cyumweru kimwe gusa".

Fidèle Ukwishaka
Fidèle Ukwishaka

Ati "Ngaho nawe tekereza uramutse nta kiguzi ubasabye, ukabaha igihe gihagije kandi ukabatumira ukoresheje televiziyo, ntabwo wabona aho ubashyira, abantu bakeneye kumenya ibijyanye n’imisoro".

Ukwishaka avuga ko ibigo by’Aba ’Consultants’ ngo birimo kwitegura gutanga amahugurwa y’ubuntu ku bacuruzi n’abandi bafite ibikorwa bibyara inyungu.

Uwitwa Evariste Gasana ushinzwe ibaruramari mu ruganda rw’icyayi rwa Rugabano avuga ko atari azi ko Itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha rireba n’abaguzi basanzwe, kuko na bo rishobora kubahana.

Ati "Hari ahanditse ko n’umuturage usanzwe, niba jyewe ngiye kugura ibishyimbo bakambaza ngo ’ibyo bishyimbo ubiguze kuri nde’ nkavuga utari we, nanjye ndabihanirwa ngacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw, urumva harimo byinshi bisaba kugisha inama abasobanukiwe iby’imisoro".

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora akaba n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Jean Paulin Uwitonze, arizeza abasora bose bataramenya Amategeko mashya arebana n’imisoro ko bagiye guhabwa amahugurwa ku buntu.

Hari benshi bakeneye amahugurwa ku birebana n'amategeko y'imisoro
Hari benshi bakeneye amahugurwa ku birebana n’amategeko y’imisoro

Uwitonze ati "Amahugurwa tuyatangira ubuntu, umwaka w’Ingengo y’Imari uratangiye, ndi gushyiraho gahunda, ejobundi turatangira guhugura abantu tubereke ibiteganyijwe mu mategeko mashya, ushaka wese azasabe bamuhugure ariko ntatange amafaranga ku bintu dutangira ubuntu".

Mu mategeko mashya Rwanda Revenue Authority izahuguramo abasora hari irigena uburyo bw’isoresha, irigenga umusoro ku nyungu n’irijyanye no gusoresha umutungo utimukanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka