Abarema isoko rya Gakenke babangamiwe n’uburyo bushya bwo gutanga umusoro

Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangiye amabwiriza ko umusoro uwo ariwo wose ugomba kugezwa kuri banki n’usora, bamwe mu basora barema isoko rya GAkenke bavuga ko ubwo buryo buri kudindiza imirimo yabo kubera gutonda umurongo kuri banki, bagasaba ko Leta yakwiga neza uburyo iki kibazo cyakemuka.

Umwe mu baturage urema isoko rya Gakenke aturutse mu karere ka Musanze utarashatse ko amazina ye atangazwa asobanura ko kwishyurira imisoro kuri banki bibabangamira.

Ati “ikibazo cyo kujya gusora kuri banki twe biratubangamiye, urabona nkatwe tuba turi butahe mu Ruhengeri kugira ngo tujye gusora kuri banki biradutinza ugasanga turaye inaha kubera kuhatinda”.

David Niyonsenga nawe ni umwe mu barema isoko rya Gakenke. Avuga ko kujya gusora kuri banki ujyanyeyo amafaranga 500 ukahatinda kubera umurongo birutwa ni uko bajya bayishura ku isoko nk’uko bari basanzwe babigenza.

Ati “urasora (amafaranga 500) ukabona kuyajyana kuri banki ukabona birakubangamira kandi uyahaye perisebuteri nawe araguha gitansi ukigendera ntamvune irimo. Ariko ibyiza ni uko twagumya gusora ijana inkoko, twayisorera ijana bakaduha gitansi niba ari 10 ubonye ugatanga igihumbi ukigendera kubera ko kujya gusorera inkoko imwe cyangwa eshanu ugiye kuri banki aba ari ikindi kibazo”.

Umwe mu bakozi ba Banki zikorera mu karere ka Gakenke yavuze ko ubu buryo bwakwigwaho neza kuko ku munsi w’isoko abaturage benshi baza kwishyura, ariko kubera ubuke bw’abakozi bigatuma bahamara igihe kirekire.

Ati “mu by’ukuru ntabwo byoroshe kuko hari igihe abaje gusora basanga hari abandi bakiriya basanzwe baje kubitsa cyangwa se kubikuza ugasanga ntibiboroheye gutegereza umurongo wabo bakiriya basanzwe, ugasanga basubiyeyo batabyakiriye neza bajya mu zindi banki kugira ngo barebe ko babasha kubona serivise yihuse”.

Gukemura iki kibazo ngo biragoye cyane ahubwo icyakoroha ni uko yakusanwa n’umuntu umwe akaza bakamuha inyemezabwishyu imwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Janvier Bisengimana avuga ko isoko rya Gakenke rikiri ritoya kandi abenshi bakaba bariremera hanze rikanarema kare ku buryo habayeho ubufatanye banki zikohereza abakozi ku munsi w’isoko byakorohereza abaturage.

Ati “icyo dusaba ni uko habaho kutwumva, hakabaho kureba uburyo twafatanya n’izindi nzego. Ariya mabanki akamanuka akaza mu isoko agashyiraho amagishe, hakabaho ubuvugizi ku buryo batwemerera kuduha abandi bakozi bakwiyongeraho baza kudufasha bagakorera mu isoko, kuko icyo gihe byakorohereza abaturage tubaye dufitemo amabanki akoreramo mu isoko”.

N’ubwo isoko rya Gakenke rirema kuwa kabiri no kuwa gatanu gusa ariko rihuriramo abaguzi baturuka mu mujyi wa Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi ahanini kubera umusaruro ukomoka ku buhinzi baba bajye kuhahahira.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka