Abana n’ababyeyi barasabwa kwitondera Supa dipe

Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyasabye ababyeyi n’abana barya agafu kitwa Supa dipe cyangwa abakanywa gafungujwe amazi, kwitondera ako gafu kuko ngo gashobora kuba atari keza ku buzima bw’umuntu mu gihe bakarigata, cyangwa batarebye neza ko nta mashusho y’imbuto (fruits) ariho.

Yves Rwigimba, ushinzwe ishami ritanga ibyemezo by’ubuziranenge muri RBS, yavuze ko icyo kigo kitarapima ubuziranenge bwa supa dipe, ariko ko ibinyabutabire (flavours) biyigize ari ibiribwa by’abantu.

“Icyo twasaba abantu ni uko bakwirinda kurigata supa dipe kuko bigaragara ko yagenewe gufungurwa mu mazi, kandi bakayifungura mu buryo bukurikije amabwiriza yanditse ku gapfunyika kayo”, nk’uko Rwigimba aburira abana bakunda kurigata supa dipe, agasaba ababyeyi kubibafashamo.

Abana babyiganira kugura Supa dipe.
Abana babyiganira kugura Supa dipe.

Yongeraho ati: “Ikindi kitemewe kuri supa dipe ni amashusho y’imbuto zaba zigaragara ko ikozwemo; supa dipe ntikorwa mu mbuto ahubwo igizwe n’ibindi binyabutabire; ubwo aho bazasanga ishushanyijeho imbuto bazamenye ko iyo itemewe”.

Supa dipe ikundwa n’abana biga mu mashuri abanza kubera kuryohera, bakayifungura mu mazi; ariko hari n’abayishyira mu biganza bakagenda barigata; bamwe ndetse bakaba bayikundira ko ibatukuza iminwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari ibntu biba bidakwiye kugera mu miryango, nkibaza ntise ibi ibintu biba byaremewe gucuruzwa mugihugu bite, kandi baziko ntakamaro kubuzima bwa abantu, ahubwo ari ingaruka mbi

jean de dieu yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka