Abacuruzi bongeye kwibutswa inyungu bafite mu gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kiributsa abacuruzi ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo bibafasha mu kudata umwanya n’amafaranga y’inyongera mu gukenera izo sirivisi, rikanabafasha gukurikirana ubucuruzi bwabo batibeshya.

Kugeza ubu abacuruzi bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura umusoro no gutanga inyemeza buguzi, nk’uko Aimable Kayigi, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere Kabiri tariki 29/4/2014.

Yagize ati “Ibi byose birakorwa muri gahunda yo korohereza abacuruzi no kubafasha gukora neza umwuga wabo. Ku bijyanye no kumenyekanisha umusoro (e-filing) icyakorwaga abantu bajyaga baza gutonda umurongo mu biro bya RRA bikabafata umunsi n’umwanya. Twasanze ari ngombwa kubashyiriraho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro.”

Aimable Kayigi (iburyo), komiseri ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu asobanura akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga ku bacuruzi.
Aimable Kayigi (iburyo), komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu asobanura akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga ku bacuruzi.

Yatangaje ko iki gikorwa cyo kumenyekanisha imisoro kiri mu byitabiriwe cyane n’abacuruzi, yaba ari abato n’abanini. Ibyo bikaba ari byo byatumye bahita bashyiraho n’uburyo bwo kwishyura imisoro (e-payment) bakoranye na banki zigera ku 10 zikorera mu Rwanda.

Ayo ma banki akorana na RRA ni I&M Bank, BK, GT Bank, EcoBank, Equity Bank, Access Bank, BPR, COGEBANK, BRD na KCB. Ayo ma banki yose umucuruzi akaba ashobora kuhakoreramo iyishyuramisoro akoresheje Mobile Banking cg Internet Banking.

Nubwo abacuruzi benshi ntibarumva akamaro k’iki gikorwa n’uburyo byabafasha, ubuyobozi bwa RRA buratangaza ko uretse kugabanya ingendo, umwanya n’amafaranga yatangwaga umuntu ajya kwishyura imisoro, umucuruzi anabasha gukurikirana niba ubucuruzi bwe bugenda neza niyo yaba adahari.

Akamashini gakoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi kakanafasha kumenyekanisha umusoro.
Akamashini gakoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi kakanafasha kumenyekanisha umusoro.

Nyuma y’uko Leta itangiye ku buntu imashini zitanga inyemezabuguzi zigera kuri 800 ubwo gahunda yatangizwaga umwaka ushize, kuri ubu abacuruzi nibo basigaye batwigurira.

Mu bacuruzi7500 bagomba kuba bafite utu tumashini, abagera ku 5100 nibo bamaze kwitabira kutugura. Abandi igihumbi nabo barakomorewe kudukoresha kubera impamvu bagaragaje, bivuze ko abandi bagera ku 1,200 aribo bakiri gukangurirwa gukoresha utu tumashini.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka