Abacuruzi b’i Nyabugogo bagiye kuhubaka isoko rishya rya miliyari 32

Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bagiye kubaka isoko rishya kandi rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 32 rizubakwa ahari hasanzwe irishaje bavuga ko ritajyanye n’icyerecyezo.

Iri soko rizatangira kubakwa mu kwezi kwa Mutarama 2015, ngo rizaba rigizwe n’amazu agerekeranye umunani, rikazubakwa ahasanzwe isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge muri Kigali nk’uko Ngiruwosanga Noah ukuriye koperative COCOMANYA izaryubakisha abivuga.

COCOMANYA, Coopérative des Commerçants du Marché de Nyabugogo, ni koperative igizwe n’abanyamuryango 557, abagabo 302 n’abagore 255, bayoborwa na Ngiruwonsanga Noah.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rishya rizubakwa Nyabugogo.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rishya rizubakwa Nyabugogo.

Bwana Ngiruwonsaga avuga ko batekereje kubaka iryo soko bamaze kubona ko iryo basanzwe bakoreramo ritajyane n’icyerecyezo cy’umujyi wa Kigali kandi ngo n’abaturage bashaka aho bakorera ubucuruzi bakaba bakomeje kuba benshi batabonaga aho bakorera mu isoko risanzwe.

Ngiruwonsanga ati “Tumaze igihe dufite ikibazo cyo kuba abashaka imyanya yo gukoreramo muri iri soko ari benshi kandi risa n’iryamaze kuzura nta mwanya ukibonekamo. Twatekereje rero uko twakwagura isoko kandi noneho tukubaka irinini kandi ryiza rijyanye n’igishushanyo-mbonera cy’icyerecyezo cy’umujyi wa Kigali.”

Abasanzwe bacururiza aho Nyabugogo bamaze igihe biyemeje kwiyubakira isoko ryiza kandi rigezweho kuko aya mafaranga yo kuryubaka ari imisanzu yabo batanze muri koperative COCOMANYA.

Ngiruwonsanga Noah, Perezida wa COCOMANYA.
Ngiruwonsanga Noah, Perezida wa COCOMANYA.

Kubera ariko ko rizaba ari riniri ngo rikazarenga imbibi z’aho irisanzwe ryagarukiraga, COCOMANYA yumvikanye n’abaturage bari basanzwe batuye aho mu murenge wa Muhima ko ibagurira ubutaka bwabo, kandi ababishaka bakazaba abanyamuryango ba COCOMANYA n’abanyamigabane muri iryo soko rishya.

Ngiruwonsanga avuga ko imiryango 141 ariyo izimurwa, ubutaka yari ituyeho bukazongerwa ku kibanza COCOMANYA izubakamo isoko rishya. Saïd Sindikubwabo, umwe mu baturage 11 ba Muhima bamaze guhabwa amafaranga yo kubimura mu butaka bwabo yabwiye Kigali Today ko icyo gitekerezo cyamunejeje cyane.

Yagize ati “Ntako bisa kuba COCOMANYA yaremeye ko nanjye mbaha ikibanza nkazaba umwe mu banyamigabane b’isoko rishya tuzubaka. Bamaze kumpa igice kimwe cy’amafaranga ubu namaze gushaka ahandi nzatura, kandi ubu nanjye nzaba ndi umunyamigabane muri ririya soko. Ni ishoramari ry’igihe kirambye ryanyizaniye.”

Abasanzwe bacururiza muri iri soko nabo ngo bishimiye cyane ko bagiye kuzabona aho gukorera hagezweho kandi hagutse kuko ngo ubu bakoreraga ahantu hato hatabaha ubwisanzure.

Abaturage batuye aho isoko rya Nyabugogo rizagurirwa batangiye kwimurwa.
Abaturage batuye aho isoko rya Nyabugogo rizagurirwa batangiye kwimurwa.

Mukantaganira Françoise asanzwe acuruza imyenda y’abana. Agira ati «Kubaka isoko rishya kandi ryacu bizaduha ahantu hanini ho gukorera kandi hazaba ari aha kijyambere hagezweho. Ikirushijeho njye kinezeza cyanatumye nitabira ni uko kiriya kizu cyigezweho cyizaba ari icyacu nanjye niyumvamo ko ndi muri ba nyiracyo ! »

Ngiruwonsanga Noah uyobora COCOMANYA yijeje abasanzwe bahahira muri iryo soko ko mu minsi ya vuba bazabamenyesha aho rizaba ryimukiye kuko irishya rizubakwa habanje gusenywa iryari risanzwe. Ubu ngo COCOMANYA iri gufatanya n’akarere ka Nyarugenge gushaka ahandi ibikorwa by’ubucuruzi bizaba byimuriwe mu gihe cy’imyaka ibiri ubwubatsi buzamara.

Iri soko abanyamuryango ba COCOMANYA bagiye kubaka muri Nyabugogo ni umwe mu mishinga ikomeye y’ubwubatsi abikorera mu Rwanda bagezeho ku bufatanye bwabo bwite, aho Abaturarwanda bahurira hamwe bagashinga amakoperative anyuranye hirya no hino mu Rwanda, bakubaka imishinga inyuranye kandi ikomeye, bigaragara ko itari kuzashobokera abantu ku giti cyabo.

Umurerwa Anitha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uku niko kwa kwigira abayobozi bahora badushishikariza ibi bintu ni byiza kandi bizakomeza guteza igihugu cyacu imbere

Fabrice yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Bravo kuri icyo gitekerezo.

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Kwishyira hamwe ntako bisa. Ndebera nawe igikorwa nk’iki!! Ahubwo bikwiye kwigishwa bikava ku bantu bakorera ahantu hamwe cyangwa muri koperative bikagera ku miryango. ku buryo abantu bagize famille imwe begeranya ubushobozi buke bafite bagahabwa inguzanyo, bakagura amamashini bagahinga isambu yabo bafatanyije, ndetse bakagira n’ibikorwa by’ishoramari bageraho!!
Twese hamwe twiyubakire igihugu mu mahoro n’umutekano birambye!!!

Kamana yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Uyu mushinga wanyu uraryoshye, urimo amafaranga n’agafaranga!!!!! Nizere ko nta ba rusahuriramunduru bawihishe inyuma na za ruswa na za bitugukwaha ngo babanyunyuze bashakamo indonke. Nimuhorane Imana muteze urwababyaye imbere nanjye ndahababereye ngo mbamenyeshe ko mutitonze mutazabura abashaka kubaca inyuma ngo babarire utwanyu iriya nzu ntimuyuzuze.

Inzobere mu iterambere yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

MWUMVE RERO MWA BACURUZI MWE, IGITEKEREZO MWAGIZE NI CYIZA NACYO GITEZA U RWANDA IMBERE ARIKO HARI UKO MBONA MWARI KUBIGENZA, GUSA NTIBIGISHOBOTSE IYO MUNGISHA INAMA MBERE. U RWANDA NI IGIHUGU GIKENEYE PRODUCTION NYINSHI KURENZA AMAZU. NO MU KINYARWANDA BARAVUGA NGO INZU NI ICYO UYIRIRIYEMO.BIVUGA NGO U RWANDA RWARI KUNGUKIRA BIRUSHIJEHO MU GIKORWA CY’UKO IZO MILIYARI ZANYU MWARI BUZISHORE MU MUSHINGA WENDA W’UBUHINZI(BWA KIJYAMBERE ARIKO BWIZWE NEZA) BW’IMYAKA YOHEREZWA MU MAHANGA, CG SE MU YINDI PRODUCTION YINJIZA KURUSHA KUZISHORA MU NZU IHAGARARA HARIYA. UBWO RERO IYO MUKORA IGIKORWA NK’ICYO CYANGWA SE URUGANDA RUKORA IBINTU BIKENERWA HANO MU RWANDA TWAJYAGA DUTANGAHO AMADEVISES YACU. UBWO RERO NIMWUBAKE, ARIKO MUJYE MUZIRIKANA IMISHINGA YUNGUKA. U RWANDA RUKENEYE KUGABANYA AMAFARANGA RUTUMIZAMO IBINTU MU MAHANGA.

Impuguke mu bukungu yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

MWUMVE RERO MWA BACURUZI MWE, IGITEKEREZO MWAGIZE NI CYIZA NACYO GITEZA U RWANDA IMBERE ARIKO HARI UKO MBONA MWARI KUBIGENZA, GUSA NTIBIGISHOBOTSE IYO MUNGISHA INAMA MBERE. U RWANDA NI IGIHUGU GIKENEYE PRODUCTION NYINSHI KURENZA AMAZU. NO MU KINYARWANDA BARAVUGA NGO INZU NI ICYO UYIRIRIYEMO.BIVUGA NGO U RWANDA RWARI KUNGUKIRA BIRUSHIJEHO MU GIKORWA CY’UKO IZO MILIYARI ZANYU MWARI BUZISHORE MU MUSHINGA WENDA W’UBUHINZI BW’IMYAKA YOHEREZWA MU MAHANGA, CG SE MU YINDI PRODUCTION YINJIZA KURUSHA KUZISHORA MU NZU IHAGARARA HARIYA. UBWO RERO IO MUKORA IGIKORWA NK’ICYO CYANGWA SE URUGANDA RUKORA IBINTU BIKENERWA HANO MU RWANDA TWAJYAGA DUTANGAHO AMADEVISES YACU. UBWO RERO NIMWUBAKE, ARIKO MUJYE MUZIRIKANA IMISHINGA YUNGUKA. U RWANDA RUKENEYE KUGABANYA AMAFARANGA RUTUMIZAMO IBINTU MU MAHANGA.

Impuguke mu bukungu yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

no muyandi masoko barebere kuri aba bacuruzi ba nyabugogo kuko uushobozi babwifitemo

rugamba yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Abanyarwanda twasanze ibisubizo by’ibibazo dufite bigomba kuva muri twebwe nta ahandi,iki rero ni ikimenyetso cyo kwigira ibyo gusindagizwa tukabisezera burundu. aba bacuruzi bakwiye kubera abandi banyarwanda mu nzego zitandukanye urugero rwo gukora ibikorwa bisobanutse nk’iki bagiye gutangira

mamadou yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka