Abacuruza inzoga bamenyeshejwe ibihano bazahabwa nibadatanga Fagitire ya EBM

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, rimenyesha abafite ubucuruzi bw’inzoga mu nshingano zabo ibihano bazahabwa igihe bazaba bakorewe igenzura bagasanga hari ibyacurujwe ntibitangirwe Fagitire ya EBM.

Itangazo riragira riti “Hashingiwe ku byagaragaye ko abagemura hirya no hino ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bikorwa n’inganda zo mu Rwanda ndetse n’ababitumiza hanze, abacuruza Utubari, Resitora n’Amahoteri, harimo abadatanga inyemezabwishyu za EBM iyo bacuruje, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kiributsa abavuzwe haruguru ko ari itegeko gutanga inyemezabuguzi ya EBM, buri gihe cyose bagurishije ibicuruzwa byabo.”

RRA yamenyesheje abacuruzi ko hari gukorwa ubusesenguzi bw’ububiko kugira ngo hagaragazwe umucyo ku byacurujwe.

RRA ivuga ko abazasangwa bacuruje badatanga inyemezabuguzi za EBM bazahanwa ku buryo bukurikira:

1.Bazakorerwa inyandikomvugo imenyesha icyaha cyo kunyereza umusoro.
2. Bazategekwa gukora fagitire y’ibyo bacuruje byose batabitangiye fagitire ya EBM banasabwe kwishyura umusoro ugendanye na byo.

3. Bazahabwa ibihano by’inyongera birimo no gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).

RRA iraburira buri wese kwisesengurira ububiko bw’ibicuruzwa bye n’ibyacurujwe kugira ngo yikosore kandi yishyure umusoro w’ibyo yaba yaracuruje adatanga fagitire ya EBM mbere y’uko RRA irimukorera.

Umwe mu baranguza inzoga utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bagiye kubahiriza amabwiriza basabwa kuko ubundi gutanga umusoro ku nyungu ari itegeko ku mucuruzi wese.

Ati “Twebwe twari dusanzwe dutanga umusoro mu gihembwe ubu rero biradusaba ko tuzajya dutanga fagitire ya EBM kugira ngo tutazagwa muri ibyo bihano”.

Icyakora uyu mucuruzi agaragaza impungenge z’ubumenyi buke bwo kumenya gukora fagitire ya EBM bitewe n’uko bisaba ko umuntu aba yarize, agasaba ko habaho guhugura ibyiciro by’abakora ubucuruzi kugira ngo basobanukirwe neza uko bazajya basohora iyo fagitire hatabayeho kwibeshya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka