Umwe mu bafitiye Leta ibirarane by’imisoro yafatiriwe imitungo ye

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyafatiriye imitungo y’umushoramari witwa Aboyezantije Louis, ngo ufitiye Leta ibirarane by’imisoro ingana n’amafanga miliyoni 222, akaba ari we nyir’isoko rya Kabeza, mu murenge wa Kanombe, mu mujyi wa Kigali.

Aboyezantije ngo yari yaragurishije kuva muri Nyakanga uyu mwaka, isoko rye rya kijyambere rya Kabeza ku wundi mushoramari witwa David Chege ufite ikigo cyitwa Supplies Ltd; ku giciro cya miliyoni 600, akaba yasabwaga kuyamwishyura yose mu gihe cy’imyaka itanu, aho ngo buri kwezi yagombaga kumuha miliyoni 15.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyategetse ko ayo mafaranga atazongera kwishyurwa Aboyezantije, ahubwo ko sosiyete Supplies Ltd ngo izajya iyashyira kuri konti za Rwanda Revenue Authority.

Umwakirizi Mukuru w'imisoro, Gayawira Patrick, nyuma yo gutangaza ko imitungo w'uwitwa Aboyezantije Louis ifatiriwe kubera ibirarane by'imisoro.
Umwakirizi Mukuru w’imisoro, Gayawira Patrick, nyuma yo gutangaza ko imitungo w’uwitwa Aboyezantije Louis ifatiriwe kubera ibirarane by’imisoro.

Icyakora ngo amafaranga Supplies Ltd yari imaze kwishyura Aboyezantije, arabarirwa hagati ya miliyoni 300 na 400 (RwF), nk’uko RRA ibisobanura ko asigaye izayiyishyura iyakuye mu bindi bikorwa by’uwo mushoramari wayiheraniye.

Inyubako irimo Bar Stella Matutina ya Kabeza nayo ikaba iya Aboyezantije, yo yafunzwe imiryango kuko abakozi ba Rwanda Revenue Authority ngo basanze uyikoreramo nawe nta byagombwa afite by’uko ayitangira imisoro.

“Uyu dufungiye [nyiri akabari ka Stella Matutina] ari muri bamwe basohotse ku rutonde rwababereyemo Leta imyenda, akaba afite umwenda ungana na miliyoni imwe; impamvu tumufungiye ni uko atigeze aza gusobanura ikibazo yagize”, nk’uko byatangajwe n’Umwakirizi Mukuru w’imisoro, Gayawira Patrick, nyuma yo guhagarika ibikorwa bya Aboyezantije.

Imiryango y'akabari Stella Matutina yafunzwe kubera ibirarane by'imisoro.
Imiryango y’akabari Stella Matutina yafunzwe kubera ibirarane by’imisoro.

Ikigo RRA kivuga ko cyashingiye ku itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha, mu gufatira amafaranga y’ubukode buva ku mitungo ya Aboyezantije.

Kuri uyu wa kane tariki 08/10/2014, RRA yanasohoye urutonde rwa gatatu rw’abasoreshwa babereyemo Leta umwenda; aho ivuga ko ifitiwe ibiranane by’imisoro ingana na miliyari 55 afitwe n’abasoreshwa bagera ku 1000.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta misoro ntamahor, amahoro yahungabana, imihanda ntiyaharurwa, amavuriro ntiwayabona,aamashuri ntitwayagira umutekano ntiwaboneka

gayawira yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

nibatangire kugarura ayo mafaranga ya rubanda

jules yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka