Umucuruzi ubereye u Rwanda ni ukunda igihugu cye agatanga imisoro -MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko umucuruzi ubereye u Rwanda ari umucuruzi ukunda igihugu cye, agakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kandi agatanga imisoro uko bikwiye ntawe ubimuhatiye.

Tariki ya 21/02/2015, ubwo hasozwaga itorero ry’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ryaberaga i Nkumba, mu Karere ka Burera, umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Emmanuel Hategeka, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikeneye abacuruzi bakunda igihugu cyabo.

Yakomeje ababwira ko mu gukunda u Rwanda buri mucuruzi agomba kugira intego haba mu bucuruzi bwe ndetse no mu mibereho ye.

Agira ati “Umucuruzi rero ubereye u Rwanda twifuza, ni umucuruzi koko ukunda igihugu, ni umucuruzi ufite icyerekezo, haba mu buzima bwe, haba mu muryango we, haba mu bucuruzi bwe…ni umucuruzi ukorera ku ntego. Ariko ni n’umucuruzi utanga umusoro ukwiye, kandi yibwirije nta gahato”.

Hategeka avuga ko Umucuruzi ubereye u Rwanda agomba gukunda igihugu cye kandi agatanga imisoro yibwirije.
Hategeka avuga ko Umucuruzi ubereye u Rwanda agomba gukunda igihugu cye kandi agatanga imisoro yibwirije.

Hategeka akomeza avuga ko umucuruzi ubereye u Rwanda kandi agomba kuba akora ubucuruzi bushingiye ku bumenyi akongeramo n’ikoranabuhanga.

Uwo mucuruzi kandi ngo agomba kuba arangwa n’ishyaka mu byo akora kandi agaha serivisi zinoze abamugana, akubahiriza igihe kandi agakorana ibakwe agamije kwagura ibikorwa bye mu gihugu no mu mahanga.

Agira ati “Tukumva hari nka sosiyete yavuye mu Ntara y’Iburasirazuba, yagabye amashami mu bihugu duturanye n’igihugu bya kure”.

Akomeza avuga ko kandi umucuruzi ukunda igihugu agomba kuba akoresha ukuri kandi akagira icyizere.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM akomeza avuga ko umucuruzi ubereye u Rwanda ari wa wundi utari nyamwigendaho. Uhubwo ngo ni umucuruzi ufatanya n’abandi kandi agaharanira guhanga ibishya ndetse no kongera agaciro k’ibyo acuruza.

Hategeka yakomeje abwira intore z’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba gukomeza kuzamura ubucuruzi bwabo, babyaza umusaruro amahirwe bafite muri iyo ntara, arimo kuba bahana imbibi n’ibihugu bitatu; Uburundi, Uganda na Tanzaniya.

Iryo ngo ni isoko rinini batakwitesha kuko bakomeza kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bagakomeza kwinjiza imari mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka