Uburengerazuba: Urugaga rw’abikorera rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe intara ifite

Unuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba burasaba komite nshya yatorewe kuyobora urugaga rw’Abikorera (PSF), kongera ingufu mu bufatanye no kubyaza umusaruro amahirwe iyo ntara ifite.

Mu turere turindwi tugize intara y’Iburengerazuba tune dukora ku Kiyaga cya Kivu, ikagira ibice byinshi bibereye ubushoramali haba mu bukererugendo, mu nganda no serivisi zitandukanye, nk’uko babyibukijwe ubwo batorwaga kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014.

Iyi Komite nshya y’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyobowe n’uwahoze ari senateri mu Sena y’u Rwanda, Hon Prof Chrisologue Kubwimana watorewe kuba perezida, Madamu Nyiranshuti Germaine watorewe kuba visi perezida wa mbere na Bwana Nsengiyumva Barakabuye watorewe kuba Visi perezida wa kabiri.

Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, akaba asaba ubuyobozi bushya bw’urugaraga rw’abikorera kongera uruhare rw’urugaga mu iterambere ry’igihugu n’iry’Intara by’umwihariko.
Agira ati “Turabasaba ubufatanye bushingira ku igenamigambi ry’icyerekezo igihugu cyacu gifite.”

Avuga ko icyo cyerekezo ari ugutera imbere byihuse binyuze mu guhanga imirimo mishya myinshi kandi ngo byose bikaba biri mu maboko y’abikorera. Ibindi abasaba akaba ari uguca akajagari mu bucuruzi kugira ngo ibyo bakora birangwe n’ubuziranenge ndetso no gufatanya na Rwanda Revenue Authority birinda kunyereza imisoro kuko ngo byadindiza iterambere ry’igihugu.

Gatera Egide, umwe mu bikorera bo mu karere ka Rusizi, we asaba iyi komite nshya gushyira ingufu mu gushishikariza abikorera gukorera hamwe kugira ngo bashobore gukora ibikorwa bikomeye kandi birambye.

Ati “Ni ugushyira ingufu mu mishinga y’abacuruzi ndetse n’amashyiramwe kugira ngo tuve ku kwikorera buri wese ari nyamwigendaho ahubwo tugakorera hamwe kuko ari bwo byagira icyo bitugezaho.”

Naho Umuyobozi mushya w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba, Hon Prof Chrisologue Kubwimana, we akaba avuga ko ibyo bazashyiramo ingufu cyane ari ukubyaza umusaruro ibisanzwe muri iyi ntara.

Ati “Nk’ibirayi, tumenyereye ko ibirayi tubirya tuvuye kubikura tukoza bakabihata bakabiteka ariko aho tujya ni uko ntawe uzongera guteka ibyo akuye mu murima. Tugomba gukora uko dushoboye tugakora inganda zitunganya ibirayi, zitunganya amashu, zitunganya karoti n’ibindi bihingwa nk’ahandi mu bihugu byateye imbere.”

Yibukije abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba ko gushinga izo nganda na butike zicuruza ibyo zakoze ari ari uruhare rwabo.

Ahandi bazashyira ingufu ngo akaba ari mu bukerarugendo, uburezi, icyayi n’ingufu z’amashanyarazi. Inama cyangwa Board y’urugaga rw’abikorera mu ntara ubundi iba igizwe na Perezida, Visi Perezida wa mbere na Visi Perezida wa kabiri wongeyeho ba Perezida w’urugaga rw’abikorera mu turere.

Inama njyobozi y’uru rugaga igizwe n’abantu 10kuko iyo ntara igizwe n’uturere turindwi. Bazongera guhura n’abatowe mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali bakitoramo Komite y’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu mu matora azaba tariki 28/12/2014.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka