Ubugeni n’ubukorikori by’u Rwanda birakunzwe mu ruhando mpuzamahanga

Abayobozi mu ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso basuye abanyabugeni bo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kujya bitabira imurikagurisha ribera muri icyo gihugu kuko iyo abantu baje muri iryo murikagurisha baba bashaka ibintu byo mu Rwanda cyane.

El Hadj Abdoulaye Zongo ukuriye SIAO (Salon International de l’Artisanat de Ouagadougou) avuga ko ibihangano byo mu Rwanda byakunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga kuko abazaga mu imurikagurisha riheruka bose babazaga ibintu byo mu Rwanda ariko ntibibashe kuboneka kuko nta Banyarwanda bari babyitabiriye.

El Hadj Abdoulaye Zondo uyobora ihuriro mpuzamahanga ry'abanyabugeni n'abanyabukorikori bo muri Burkina Faso yerekwa ibihangano bikorwa n'abanyabugeni n'abanyabukorikori bo mu Rwanda.
El Hadj Abdoulaye Zondo uyobora ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso yerekwa ibihangano bikorwa n’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo mu Rwanda.

Ngo ibyo rero byatumye bafata icyemezo cyo kuza mu Rwanda kuganira n’u Rwanda uburyo rwazajya rwitabira iri imurikagurisha ku buryo buhoraho gushishikariza abanyabugeni n’abanyabukorikori bo mu Rwanda kuzitabira imurikagurisha rizaba kuva tariki 31 z’ukwezi kwa cumi kugeza tariki 9 z’ukwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2014.

Aba bashyitsi baturutse muri Burkina Faso baje bitwaje n’amashusho agaragaza ibikorwa byabo maze baboneraho kubisangira n’abagize chambre y’abanyabugeni n’abanyabukorikori hano mu Rwanda.

Madamu Diane Uwantege ukuriye chambre y’abanyabukorikori n’abanyabugeni bo mu Rwanda atangaza ko babonye byinshi ahandi bagezeho bityo nabo bakaba bagiye kongera imbaraga mu byo bakora banahanga n’utundi dushya tuzatuma ibihangano byo mu Rwanda bikomeza gukundwa kurushaho.

Umwe mu banyabugeni n'abanyabukorikori bo mu Rwanda yerekana igihangano cye.
Umwe mu banyabugeni n’abanyabukorikori bo mu Rwanda yerekana igihangano cye.

Amakoperative y’abanyabukorikori n’abanyabugeni atandukanye akorera hirya no hino mu mujyi wa Kigali abo bashyitsi basuye tariki 27/01/2014 bakanayakangurira kuzitabira imurikagurisha ryo muri Burkina Faso babyishimiye ariko bagaragaza ikibazo cy’ubushobozi bucye basaba ko MNICOM na PSF byazabafasha.

Uwera Maryse wari uhagarariye MINICOM yavuze ko ibi ari ibintu byo kuzaganiraho hagati y’inzego bireba hakarebwa icyakorwa ariko kandi anibutsa aba banyabukorikori ko bakwiye gushyiraho akabo maze n’uwabafasha akagira aho ahera atari ukuvuga ngo bazategereza gukorerwa byose.

Abakuriye SIAO bavuze ko barimo gutegura n’amarushanwa mu banyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Afrika mu rwego rwo gukomeza kubakangurira gukora ibintu byiza kandi bifite umwimerere n’umwihariko wo guhanga udushya, hakazahembwa batatu ba mbere.

Uhereye ibumoso: El Hadj Abdoulaye Zondo (Directeur general SIAO), Madame Uwantege Diane ushinzwe abanyabugeni n'abanyabukorikori muri PSF na Maryse Uwera (MINICOM).
Uhereye ibumoso: El Hadj Abdoulaye Zondo (Directeur general SIAO), Madame Uwantege Diane ushinzwe abanyabugeni n’abanyabukorikori muri PSF na Maryse Uwera (MINICOM).

Aha banaboneyeho gusobanura neza ko hari uburyo 2 bwo guhiganwa aho umuntu ashobora guhiganwa we ku giti cye cyangwa agahihanwa binyuze mu izina ry’igihugu abagikomokamo babishaka bakishyira hamwe hanyuma bakajya gupiganwa. Uwa mbere azahabwa miliyoni 3 n’igice z’ama CEFA uwa kabiri akabona miliyoni 2 n’igice z’ama CEFA naho uwa gatatu akabona miliyoni 1 n’igice y’ama CEFA.

Minicom ifatanyije na PSF binyuze muri Chambre y’abanyabugeni n’abanyabukorikori barasaba abanyabugeni n’abanyabukorikori babyifuza kuzabyitabira kuko ngo byagaragaye ko ibihangano byo mu Rwanda bikunzwe kandi binagurwa cyane. Baranabasaba kandi guhagurukira kwitabira amarushanwa ategurwa na SIAO kuko kuyatsinda ari imwe mu nzira yabafasha kwiteza imbere.

Bimwe mu bihangano by'ubukorikori n'ubugeni bikorerwa mu Rwanda.
Bimwe mu bihangano by’ubukorikori n’ubugeni bikorerwa mu Rwanda.

Igitekerezo cyo gushinga SIAO cyatangiwe mu imurikagurisha ryabaye mu 1984 mu gihugu cya Burkina Faso ariko SIAO yatangiye mu 1990, aho yari yitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo bari baturutse mu bihugu 30 byo muri Afurika.

Kuva icyo gihe kugeza ubu rimwe mu myaka ibiri ni ukuvuga buri mwaka utari igiharwe (année paire) iri murikagurisha mpuzamahanga riraba.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muri ino myaka ubukerarugendo bwagiye butera imbere ku buryo butangaje kandi iyo witegereje abakerarugendo nibo bantu bagura cyane ibihangano by’abanyabukorikori...leta n’abanyabukorikori bagakwiye kureba uburyo babyaza umusaruro ubwiyongere bw’abakerarugendo mu rwanda

kabwa yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ubukorikori nyarwanda bwahoze bukomeye kuva na kera ni uko leta zitabuhaga agaciro, ariko nanubu dufite ikibazo cy’abantu batwiganira ibihangano kubera ko hari n’igihe bagera mu mahanga mbere yacu bakabyiyitirira!

karabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka