Rwamagana: Abaturage basabwe guhinga Soya ku bwinshi

Depite Nyiragwaneza Athanasie arasaba abaturage b’akarere ka Rwamagana guhinga igihingwa cya Soya ku bwinshi kuko ifite isoko rikomeye ry’Uruganda Mount Meru Soyco ruri mu karere ka Kayonza rukaba rukora amavuta muri iki gihingwa.

Ibi Depite Nyiragwaneza yabisabye aba baturage, ubwo ku mugoroga wo kuwa kabiri, tariki 25/11/2014, yari mu murenge wa Kigabiro mu biganiro bigamije ubukangurambaga mu baturage, bashishikarizwa guhinga ku bwinshi igihingwa cya Soya kugira ngo biteze imbere kandi babyaza amahirwe uruganda rwa Soya rwabegerejwe.

Uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta mu gihingwa cya Soya n’ibihwagari ngo rwifuza kubona umusaruro wa toni ibihumbi 50 za Soya ku mwaka kugira ngo rubashe gukora ku kigero cya 80%.

Inyinshi muri Soya uruganda Mount Meru Soyco rukoresha ituruka mu bihugu by'amahanga.
Inyinshi muri Soya uruganda Mount Meru Soyco rukoresha ituruka mu bihugu by’amahanga.

Kuva rwatangira gukora mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ntirurabasha no kubona toni ibihumbi 25, ngo byibura rukore ku kigero cya 40% kandi na bwo inyinshi muri Soya rukoresha ituruka mu bihugu by’amahanga nka Uganda, Congo na Malaysia.

Aha ni ho Depite Nyiragwaneza Athanasie ukomoka mu karere ka Rwamagana ahera asaba abaturage b’aka karere kuzamura imyumvire bakumva ko amahirwe abegereye bayabyaza umusaruro.

Iyi ntumwa ya rubanda isobanura ko igihingwa cya Soya gifite isoko rihagije kandi ikaba igurwa ku giciro cyiza, bityo ngo abatuye akarere ka Rwamagana n’ab’Intara y’Iburasirazuba muri rusange bakwiriye gufata iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe yabegerejwe.

Depite Nyiragwaneza Athanasie (hagati), iburyo ni Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie naho ibumoso ni Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc.
Depite Nyiragwaneza Athanasie (hagati), iburyo ni Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie naho ibumoso ni Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc.

Mwavita Immaculée uhagarariye Koperative y’Abahinzi b’Ibigori, Ibishyimbo na Soya mu murenge wa Kigabiro, avuga ko nyuma y’ubukangurambaga babonye, ngo bafashe ingamba zo guhinga iki gihingwa no kuzabikangurira abandi ngo kuko icyari kikibabereye imbogamizi ari ukutamenya amakuru nyayo asobanura inyungu z’uru ruganda.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko bizeye neza ko abaturage b’akarere ka Rwamagana bazahinga Soya ku rugero rushimishije kuko ku mwero ushize hahinzwe hegitare 840 gusa mu gihe ubu bateganya guhinga izisaga 4000.

Kugira ngo bigerweho, Bwana Uwimana avuga ko akarere ka Rwamagana kamaze kubarura ubutaka bwa Leta bwose bwahingwaga n’abaturage ku buryo basabwe guhingamo Soya yonyine.

Abaturage b'umurenge wa Kigabiro ngo bagiye guhinga Soya ku bwinshi.
Abaturage b’umurenge wa Kigabiro ngo bagiye guhinga Soya ku bwinshi.

Mu rwego rwo gushishikariza abahinzi b’Abanyarwanda guhinga Soya ku bwinshi, Uruganda Mount Meru Soyco rugura umusaruro wabo ku giciro kiri hejuru kuko Soya ituruka hanze y’u Rwanda igurwa ku mafaranga 400 ku kilo naho iyo mu Rwanda ikagurwa kuri 450.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka