Rutsiro : Ubucuruzi bwe bwarahagaze bitewe ngo n’amananiza ashyirwaho n’umuyobozi w’umurenge

Rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro witwa Raphael Nsabiyumva w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko ahantu habiri hatandukanye yakoreraga hafunzwe guhera tariki 01/04/2014 kubera ko ngo hari ibisabwa atujuje, ariko we akavuga ko byakozwe n’umuntu umwe ku nyungu ze bwite.

Ubusanzwe Nsabiyumva atanga serivisi zo kwakira abantu, akabaha ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’inzu mberabyombi ikorerwamo ibirori, iminsi mikuru n’izindi gahunda zitandukanye, ako kazi akaba akamazemo amezi 17.

Ubucuruzi akora ni ubwe ku giti cye kuko afite na sosiyete imwanditseho abereye n’umuyobozi. Yatangiye ubwo bucuruzi muri gahunda ya Hanga Umurimo yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ikaba ari gahunda yo gufasha abantu, cyane cyane urubyiruko kwihangira imirimo.

Yakoze umushinga, ariko bitewe n’uko nta ngwate yari afite, ikigega kitera inkunga imishinga iciriritse, BDF kiramwishingira, ajya muri Banki ya Kigali (BK) bamuha inguzanyo aratangira. Ku ikubitiro yari yatangije miliyoni zisaga eshatu, ariko nyuma y’amezi 17 amaze atangiye, ubucuruzi bwe ngo bwagiye buzamuka ku buryo ubushobozi akoresha bugeze kuri miliyoni ziri hagati ya zirindwi n’icumi.

Nsabiyumva yari amaze kugera ku ntera ishimishije abikesheje gahunda ya Hanga Umurimo.
Nsabiyumva yari amaze kugera ku ntera ishimishije abikesheje gahunda ya Hanga Umurimo.

Iyo gahunda ya Hanga Umurimo yamugiriye akamaro kuko ngo yahise abona akazi, ndetse abasha no guha akazi abandi bantu umunani.
Yatangiye akorera ahantu hamwe, akaba yari amaze no kwagurira ubwo bucuruzi bwe ahandi hantu, ariko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 2014 habayeho ikibazo gituma aho yakoreraga hose hafungwa.

Tariki 01/04/2014 ni bwo Nsabiyumva yabonye ibaruwa yanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Muhizi Patrick, imumenyesha ko aho akorera hombi uko ari habiri mu tugari tubiri dutandukanye hafunzwe kubera ko hatujuje ibyangombwa birimo isuku n’imyubakire yemewe. Kuva icyo gihe yahise ahagarikwa kugeza igihe ubuyobozi bw’umurenge buzamuhera uburenganzira bwo kongera gukora.

Uwo mucuruzi Nsabiyumva we ntabwo yabashije kubyakira kubera ko icyo cyemezo cyo gufungirwa ari we wenyine cyafatiwe, kandi we akavuga ko ari we muntu ufite ahantu heza ho gukorera agereranyije n’ahandi hose mu murenge hacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa.

Nsabiyumva asanga ibyamubayeho ari akarengane kuko komite ishinzwe isuku itigeze igenzura ngo yemeze ko aho akorera nta suku ihari, ahubwo bikaba byarakozwe n’umuntu umwe ku giti cye yitwaje ububasha afite. Ikindi aheraho avuga ko ari akarengane ngo ni uko yahagaritswe kandi bigahita bishyirwa mu bikorwa ako kanya atigeze ahabwa igihe cyo kwitegura.

Gufunga imiryango y’aho Nsabiyumva yakoreraga ubucuruzi bwe bibaye nyuma y’igihe gito cyari gishize umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati asabye Nsabiyumva ko ubucuruzi bwe yabufatanya n’abandi, ariko Nsabiyumva arabyanga kubera ko ubwo bucuruzi bumwanditseho, akaba afite inguzanyo yatse muri banki, kandi yishyura mu izina rye.

Kuba aho yakoreraga hombi mu tugari dutandukanye harafungiwe icyarimwe mu buryo budasobanutse ngo byamugushije mu gihombo gikomeye.
Kuba aho yakoreraga hombi mu tugari dutandukanye harafungiwe icyarimwe mu buryo budasobanutse ngo byamugushije mu gihombo gikomeye.

Nyuma yaho na none, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati ngo yasabye Nsabiyumva ko ibikoresho n’aho akorera yabikodesha abandi bantu bashaka kuhakorera, we akajya gushaka ahandi akorera, ariko na byo Nsabiyumva arabyanga, kuko afitanye amasezerano na ba nyiri izo nyubako yo kuhakorera mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Kuba Nsabiyumva yarahagaritswe gukora ngo bimugiraho ingaruka kuko atarimo gucuruza ngo abone amafaranga yo kwishyura banki. Ikindi kandi ngo kuba ahantu habiri yakoreraga ubucuruzi hose harafungiwe icyarimwe ngo byatumye na we abura akazi. Abakozi yakoreshaga na bo byabaye ngombwa ko bamwe bataha iwabo kuko akazi bakoraga kahagaze.

Ngo hari n’abo yari afitanye amasezerano na bo yo kubategurira no kubashyikiriza ibyo kurya no kunywa, none mu gihe babikenera ntibabibone, na bo ngo bashobora kumwambura isoko kuko bamufata nk’aho atarishoboye.

Ku ruhande rwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, Munyamahoro Muhizi Patrick, we avuga ko buri gihe bigorana kugira ngo impinduka nziza abantu bazumve.

Avuga ko aho Nsabiyumva yakoreraga hari igikoni kitari cyiza, bamusaba ko yakivugurura akagisakara neza ntikive, agashyiramo amakaro, agasigamo n’irangi. Ikindi bamusabye ngo ni uko abakozi be bipimisha indwara zandurira mu buhumekero ku buryo akoresha abakozi bafite ibyemezo by’uko badashobora kwanduza abakiriya izo ndwara.

Kuba ari we wenyine bafungiye nyamara hari abandi bakorera aharutwa n’aho we yakoreraga, Munyamahoro uyobora umurenge wa Mushubati avuga ko n’abandi na bo batujuje ibisabwa bazabageraho mu gihe cya vuba bakabafungira.

Hamwe mu ho yakoreraga hariho ingufuri guhera mu ntangiriro z'ukwa kane nyamara abandi begeranye bo bakomeza gukorera ahadasobanutse ugereranyije n'ahafunzwe.
Hamwe mu ho yakoreraga hariho ingufuri guhera mu ntangiriro z’ukwa kane nyamara abandi begeranye bo bakomeza gukorera ahadasobanutse ugereranyije n’ahafunzwe.

Munyamahoro yasobanuye ko bitabaye ngombwa guteguza Nsabiyumva no kumuha igihe ngo akosore ibitagenda, ahubwo ko yahise afungirwa kubera ko nta muntu ugomba kubwirizwa kugira isuku ahubwo ko isuku umucuruzi wese agomba kuyihorana kuko ari itegeko.

Kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ari we nyirizina wamufungiye nyamara hasanzwe hari komite ishinzwe isuku itarigeze ikora igenzura ngo yemeze koko niba uwo mucuruzi hari ibyo asabwa kuvugurura, ndetse akamufungira icyarimwe ahantu habiri asanzwe akorera mu tugari dutandukanye, ngo nta gutandukira kwabayeho kubera ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ashinzwe gukurikirana ibikorwa byose bibera mu murenge ayobora no kubifataho ibyemezo.

Hari amakuru avuga ko hari abandi bashaka kuhakorera, ikaba ari yo mpamvu uwakoreragamo ashyirwaho amananiza kugira ngo akunde avemo, ariko gitifu we avuga ko nta bandi bantu azi benda kuhakorera, kandi ko atari we wabashyiramo, ahubwo ko bavugana na ba nyiri izo nyubako, kandi ko gitifu nta bubasha afite bwo gukuramo umuntu ugifitanye amasezerano na ba nyiri inyubako.

Yatangiye kuvugurura ashyiramo amakaro n'irangi ariko asaba akarere kubikurikirana kuko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Yatangiye kuvugurura ashyiramo amakaro n’irangi ariko asaba akarere kubikurikirana kuko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati avuga ko ubusanzwe imikorere y’uwo musore ayishyigikiye, ariko mu kazi ngo nta kumwihanganira kugomba kubaho mu gihe hari ibyo asabwa gukemura, ariko we ntabikore.

Hagati aho Nsabiyumva yatangiye kuvugurura bimwe mu byo asabwa, ariko yandikira n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro asaba kurenganurwa kuko we asanga ibyo yakorewe harimo akarengane, akarere kakaba karamwemereye kuzabikurikirana kugira ngo hasuzumwe niba koko haba harimo akarengane.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

CYAKORA ITERAMBERE RIRACYAGORANYE KABISA TUGIFITE ABAYOBOZI BAGIKORA GUTYA. NGO HAHANGWE IMIRIMO. UBU SE TURAGANA HE KOKO. CYAKORA MUSHISHOZE WASANGA HARI ABAMUTUMYE ARIKO NTA LEADERSHIP IRIMO . ABAYOBOZI NK’ABA NTABWO BABA BABITUMWE N’IGIHUGU AHUBWO NI INYUNGU ZABO BWITE BABA BIMIRIJE IMBERE GUSA.

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Birababaje kubona uyu gitifu aho kugirango ashyigikire iterambere ahubwo abisubiza inyuma uyu muntu baramurenganyije bigaragarira buri wese bashatse kumuca intege ariko barabeshya ubutabera burahari. Ndumva kumuha umwanya agatunganya aho akorera biruta gufungirwa ubu se ko bamufungiye ibyo bashakaga byarakozwe mbega akarengane weeeeeeeee

Clear yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

niba ariwe wafungiwe wenyine kandi mu tugari tubiri,harimo akarengane narenganurwe n’inzego zibishinzwe!

D’amour yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ibi bintu birimo amatiku pe!! Kuko Rutsiro twese tuzi, gufungira umucuruzi ahantu habiri yacururizaga ngo abanze ashyiremo amakaro, utanamuhaye amezi nk’atatu yo kuba abitunganya, cg se ngo ufunge hamwe abanze atunganye ahandi, biragaragara ko hari ikibyihishe inyuma. Isuku ntawe uyanze, ariko nta mpamvu yari ihari yo gufungira umuntu umwe kandi ari benshi batujuje ibisabwa, byo ubwabyo bihita bigaragaza ko harimo akantu. Ba gitifu bagomba kumenya ko bagomba gufasha ba rwiyemezamirimo kuzamuka mu mafranga no kuzamuka mu myumvire bakoresheje kwigisha nta guhangana. Ibi bintu bikwiye gukurikiranwa pe!!!

mahoro yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ko mbona se ahubwo aramutse ari n’i Kigali yakora.Ahubwo yagakwiye gushimwa kuko mbo yarazanye udushya mu iterambere iwabo mu cyaro.Nizere ko babikurikirana adahomba kandi arimo na credit.

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka