Rutsiro: Abarema isoko bahangayikishijwe no kutagira ubwiherero

Abarema isoko rya Kijyambere rya Congo-Nil riherereye mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko babangamiwe n’ubwiherero bwuzuye, bagasaba akarere kububakira ubundi.

Ibi biratangazwa nyuma y’igihe kirekire ubwiherero bwuzuye ikibazo kikagera ku rwego rw’umurenge ariko ugasanga ntacyo ubuyobozi bukora, abarema iri soko bakaba bababajwe no kuba nta gisubizo babona.

Uwitwa Uwamahoro Véstine yabwiye Kigali Today ko kutagira ubwiherero bibangamye cyane ndetse ko niba bikomeje bityo byazabatera n’indwara.

Ati “kuba tudafite ubwiherero muri iri soko birabangamye kuko tubura aho tujya kandi bishobora no kudutera umwanda”.

Imiryango imwe n'imwe wagira ngo ntiyigeze no gukinguka.
Imiryango imwe n’imwe wagira ngo ntiyigeze no gukinguka.

Twayigize Léopold uhagarariye abacuruzi bagana iri soko atangaza ko nabo iki kibazo kibabangamiye nk’abacuruzi, ariko ngo bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge akaba atazi impamvu batagikemura.

“Iki kibazo cy’ubwiherero natwe nk’abacuruzi kiratubangamiye kandi nzi neza ko twabibwiye ubuyobozi bw’umurenge, sinzi impamvu bataza ngo bashyireho abakozi bavidure ariya matuwaleti (bakuremo umwanda),” Twayigize.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gihango iri soko rya Kijyambere riherereyemo, Niyodusenga Jules yatangarije Kigali Today ko ikibazo bakimenye ariko ngo kubera ko umurenge nta ngengo y’imari ugira biyambaje akarere bakaba bagitegereje igisubizo.

Uhagarariye abacuruzi ngo ntazi impamvu ubuyobozi butabakemurira ikibazo kandi bakizi.
Uhagarariye abacuruzi ngo ntazi impamvu ubuyobozi butabakemurira ikibazo kandi bakizi.

Ubuyobozi bw’akarere nta cyizere butanga cya hafi ku kuba ubu bwiherero bwakubakwa cyangwa bwakurwamo umwanda ngo bwongere bukoreshwe, ngo kuko ingengo y’imari ivuguruye itaremezwa kandi ibintu nk’ibi biba bitunguranye bakaba nta mafaranga bahita babona, nk’uko Nyirabagurinzira Jacqueline, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje.

Yagize ati “ibintu nk’ibi biba bitunguranye kandi bitari mu ngengo y’imari cyakora ingengo y’imari ivuguruye niyemezwa tuzashaka uburyo hubakwe ubundi bwiherero ariko sinakwizeza ko ari mu gihe iki n’iki ni ugutegereza”.

Iri soko rya kijyambere rya Congo-Nil rirema ku wa mbere no ku wa gatanu wa buri cyumweru rikaba rimaze hafi amezi 3 ubwiherero bwaruzuye.

Imiryango mike niyo iba ifunguye kandi nayo yaruzuye ku buryo umwanda ugaragara.
Imiryango mike niyo iba ifunguye kandi nayo yaruzuye ku buryo umwanda ugaragara.
Isoko rya Congo Nil riremwa n'abantu benshi ariko bahura n'ikibazo cy'ubwiherero.
Isoko rya Congo Nil riremwa n’abantu benshi ariko bahura n’ikibazo cy’ubwiherero.
Icyobo bashyiragamo imyanda bakimenamo ibisheke nk'aho kitazongera gukenerwa.
Icyobo bashyiragamo imyanda bakimenamo ibisheke nk’aho kitazongera gukenerwa.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore umunzani !!!!!!! Rbs murakora Iki???

Karoli yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka