Rusizi: Amata menshi banywa ava i Nyanza

Hafi buri rugo mu karere ka Rusizi rworoye inka ariko amata menshi acuruzwa muri ako karere aba yaturutse mu tundi turere tw’igihugu cyane cayene i Nyanza.

Abacuruzi b’amata bo muri Rusizi bavuga ko amata menshi bayagurisha n’Abanyekongo bo mu mujyi wa Bukavu dore ko barenze abatuye aka karere bose kandi bakaba batagira inka; nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Alice.

Ibyo ngo bituma amata aboneka muri aka karere ndetse n’aturuka i Nyanza adahaza isoko ry’abayakeneye muri ibi bice ari nabyo bituma abenshi bayakenera batayabona kubera guhenda kwayo aho litiro imwe igura amafaranga 500 cyangwa 600.

Nubwo amata ya Rusizi adahagije ku isoko rihaboneka ngo haracyariho n’imbogamizi mu kuyatunganya kuko ikaragiro rya Giheke riri kubakwa kugirango rijye ritunganya amata afite ubuziranenge ritaruzura.

Veterineri w’Akarere ka Rusizi Niyonsaba Oscar avuga ko n’ubwo Akarere ka Rusizi kabarirwamo inka zigera ku 26.000 zitaragira umukamo wahaza abaturage b’umujyi wa Rusizi bose hiyongereyeho aba Bukavu bagera kuri 600.000.

Rusizi yonyine ishobora kubona amata angana na litilo 10.000 ku munsi gusa , na bwo mu gihe cy’imvura, kuko mu gihe cy’izuba agabanuka cyane kubera ikibazo cy’ubwatsi buba bwabaye bucye kandi mu gihe cy’izuba ari ho abantu bakenera amata cyane, mu gihe hakenewe nibura litilo 25.000 ku munsi buri gihe kugira ngo abanywa amata babashe kuyabona neza.

Veterineri Niyonsaba avuga ko kugira ngo Rusizi ibe yabona amata ahaza isoko ifite ari uko hakomeza gukorwa ubuvugizi Akarere kakabona inka nyinshi zifite umukamo wo ku rwego rwo hejuru (race pure) kuko izihari ari hafi 6% gusa y’inka 26.000 ziri muri aka karere, kandi muri izo 26.000 hakaba habarirwamo n’ibimasa.

Niyonsaba Oscar avuga ko ikibazo cy’amata adatunganyije aboneka mu karere ka Rusizi ngo kigiye gukemuka kuko akarere kashyize imbaraga mu kubaka ikaragiro rya Giheke kuburyo mu minsi iri imbere amata ya Rusizi azaba afite ikiyaranga kandi atunganyije neza kimwe nayo abacuruzi bakura i Nyanza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umusaruro w’amata ukwiye kwiyongera maze aba baturage banywa bagahga tugahaho na Bukavu kuko ibi bizanatuma aba baturage bazamuka mu bukungu bityo aka karere kakanahakirira

niyonsaba yanditse ku itariki ya: 30-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka