Rusizi: Abanyarusizi bemeza ko umujyi wabo wegereye Kigali kubera RwandAir
Abakora igendo z’indege mu karere ka Rusizi biganjemo abacuruzi barishimira ko RwandAir yabagejejeho indenge nshya. Batangaza ko kubona iyo ndege bisubije ibibazo bahugaraga nabo, aho baburaga uko batwaba ibyo baranguye i Kigali kandi basabwa kwihuta.
Batangaza ko bari basanzwe bakoresha indege ishaje kandi ari ntoya ku buryo itari ihagije abakiriya. Gusa ngo n’ubwo babonye iyo ndege barifuza ko ibiciro byingendo byagabanuka, kuko ngo bikiri hejuru.
Aba bacuruzi kandi bavuga ko abantu bumva ko Rusizi ariko karere kari kure y’utundi ko atari ko bimeze kuko ngo bakoresha iminota 25 kugera i Kigali.
Barasaba RwandAir ko yagabanura ibiciro kuko ngo bikiri hejuru aho kuva i Kigari ujya irusizi ari amadolari ari hagati y’i 180 na 240 bitewe n’umwanya umugenzi yicayemo.
Kankindi Reoncie, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, yavuze ko bishimiye ibyiza bya RwandAir ibazaniye. Yasabye iyi sosiyete ko yatekereza ku igabanuka ry’ibiciro, dore ko n’abakiriya bayikoresha bari babyisabiye perezida w’igihugu.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’abakiriya bagaragaje ku biciro biri hejuru, Umuhire Celine ushinzwe kwakira amafaranga yavuze ko iki kibazo bari kucyigaho kuko ngo ntacyababuza gufasha abakiriya.
Iyi ndege ya RwandAir ikunze gukoreshwa n’abacuruzi cyane cyane abo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo n’abanyarusizi. Umuyobozi w’ikibuga cy’indege Nkurunziza Leon nawe yijeje abakiriya ba RwandAir ko bagiye kuvugurura ikibuga cy’indege haba mu kugisanura no mu kucyagura kuko igihari gishaje.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|