Ruhango: U Burundi bwaje kwiga uko bwateza imbere ibikomoka ku bworozi

Abarundi baturutse muri komine ya Gashikanwa mu ntara ya Ngozi, bari mu karere ka Ruhango aho baje kwigira ku bikorwa remezo cyane cyane ku masoko y’amatungo n’uko asoreshwa, kugirango nabo bibafashe guteza imbere ibikomoka ku matungo yabo.

Isoko ry’inka rya Ruhango, ryitabirwa n’ibihigu bitandukanye ndetse n’u Burundi burimo, iyi akaba ariyo mpamvu abo muri komine Gashikanwa baje kuryigiraho, kuko ngo bari bafite amakuru y’uko iri soko ryinjiriza amafaranga atari make akarere ka Ruhango, nk’uko twabibwiwe na Hiboneye Dieu Donne umujyanama mukuru wa guverineri w’intara ya Ngozi.

Itsinda ryaturutse muri komine ya Gashikanwa riganira n'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango.
Itsinda ryaturutse muri komine ya Gashikanwa riganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Yagize ati “twumvishe ko mu karere ka Ruhango hari isoko rya kijyambere ndetse n’ibagiro rigezweho, iri soko riremwa n’abantu baturutse imihanda yose harimo n’ab’iwacu, kandi muri aka karere ka Gashikanwa nabo barashaka kubaka isoko rigezweho. Ubu rero turi hano kugirango twijye uko isoko ry’amatungo rizanira inyungu aborozi ndetse n’ubuyobozi.”

Nyuma y’ibiganiro byabaye ku mpande zombi tariki 08/04/2014, Hiboneye yavuze ko bahakuye isomo rikomeye cyane rizabafasha kubyaza umusaruro ibikorwa remezo cyane ku bishingiye ku bworiz.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwavuze ko bunejejwe cyane n’uruzinduko rw’abaturanyi babo, ariko nanone ngo bibongereye imbaraga zo kongera gukora.

Hafi y'isoko rya matungo hamaze no kuzuzwa ibagiro rya kijyambere.
Hafi y’isoko rya matungo hamaze no kuzuzwa ibagiro rya kijyambere.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, nyuma yo kugirana ibiganiro n’iri tsinda, yavuze ko bishimishije cyane kubona isoko ry’aka karere rizwi hirya no hino, ngo bakaba bagiye kongera ubushobozi bwaryo kugirango rikomeze rizanire umusaruro abarituriye ndetse n’igihugu muri rusange.

Aba Barundi basuye isoko rya karere ka Ruhango, mu gihe hafi y’iri siko harimo kubakwa ibagiro rya kijyambere, iri soko rikaba rirema buri gatanu kandi riri mu byinjiriza akarere ka Ruhango amafaranga menshi.

Isoko ry'inka mu Ruhango ryitabirwa n'abantu benshi cyane.
Isoko ry’inka mu Ruhango ryitabirwa n’abantu benshi cyane.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka