Ruhango: Minisitiri Kanimba yasuye inganda zifite aho zihuriye n’ubuhinzi azigira inama

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Kanimba Francois, mu ruzinduko rwe yagiriye mu karere ka Ruhango tariki 16/07/2014, yasuye uruganda rw’imyumbati ruri mu murenge wa Kinazi ndetse n’urw’umuceri ruri mu murenge wa Mwendo ahitwa Gafunzo.

Bimwe mu bibazo minisitiri yegejejweho ni imikoranire itari myiza hagati y’abahinzi b’imyumbati n’uruganda rwa Kinazi ahanini iterwa n’ubwumvikane buke bushingiye ku giciro. Kuko uruganda ruha umuhinzi amafaranga 55 mu gihe umuhinzi we nibura yumva yahabwa amafaranga 100.

Iki kibazo rero gituma uruganda rutabona umusaruro uhagije, kuko abahinzi batemera kuwurekura ahubwo bagahitamo kwiyinikira bakayigurisha yumye. Aha minisitiri akaba ariho yahereye agira inama ubuyobozi bw’uru ruganda kumanuka rukegera abahinzi bakumvira hamwe ikibazo.

Minisiti Kanimba Francois yasabye ubuyobozi bw'uruganda rw'imyumbati kwicarana n'abahinzi bagakemura ibibazo biri hagati yabo.
Minisiti Kanimba Francois yasabye ubuyobozi bw’uruganda rw’imyumbati kwicarana n’abahinzi bagakemura ibibazo biri hagati yabo.

Yagize ati “murabizi neza uru ruganda Leta yarutanzeho amafaranga menshi, kandi turabizi neza ko imyumbati itabuze, ahubwo icyibura ni imikoranire myiza hagati y’impande zombi. Gusa impande zose twagerageje kuganira, haba uruhande rw’abahinzi, ubuyobozi bw’uruganda ndetse n’ubw’akarere. Turizera ko inama twabahaye hari icyo ziri butange kugirango uruganda rutangire rubone umusaruro uhagije”.

Ageze ku ruganda rw’umuceri, minisitiri Kanimba yasobanuriwe imikoranire y’uru ruganda ndetse n’abahinzi b’umuceri. Akaba yanyuzwe n’ibisobanuro yahawe birimo kuba ubu abahinzi bafite imigabane mu ruganda, kuba ubuyobozi bw’uruganda bumanuka bagafasha abahinzi kurebera hamwe ibibazo bihari kugirango bishakirwe umuti, ibi bikaba byaratumye umusaruro w’uruganda wiyongera.

Minisitiri Kanimba yishimiye ibikorwa by'uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo Rice Mill.
Minisitiri Kanimba yishimiye ibikorwa by’uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo Rice Mill.

Aha minisitiri Kanimba yasabye ko n’izindi nganda zikwiye gufatira urugero kuri uru ruganda rwa Gafunzo Rice Mill, uko rukorana n’abahinzi mu guteza imbere umusaruro wabo.

Minisitiri Kanimba kandi yaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abantu bagikoresha utumashini tutemewe dutonora nabi umuceri tukawangiza, bigatuma bidindiza iterambere ry’abahinzi ndetse n’iry’igihugu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

inganda nkizi ni nziza mu bice byegereye abaturage aho batuye ku buryo usanga bibafasha kwikura mu bukene bityo umusaruro bafite ukabyazwa ibindi bibakemurira ibibazo bagira by;ubukene

kanimba yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

kwegere ibikorwa byo hose nibyo byerekana abayobozi banyabo dufite , kandi bibaha imbaraga zo kunoza ibitanoze , aha ndavuga abao bakoze bo hasi nibyo bakora , kand bikabaha nimbara zo gukomeza ibyiza bamaze kugeraho kuko babonako bitaweho

karim yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

izi nganda zigomba gukora zitikoresheje kuko ibyo zikora bikenerwa n’abaturage buri munsi kandi zige no gutanga service nziza kuko nibyo tuba tuzitegerejeho

Odette yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka