Ruhango: Benshi bakiriye neza kuba gare yimukiye mu isoko rishya

Icyemezo cyafashwe cyo kwimurira gare y’akarere ka Ruhango mu isoko rishya rya kijyambere rya Ruhango kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014 cyakiwe cyanyuze abantu benshi kuko byoroheje imikorere ku bakenera ndetse n’abatanga izo serivise.

Ku ikubitiro abashimishijwe n’iki cyemezo ni abacuruzi bari basanzwe bacururiza muri iri soko, kuko ngo bagiye kubona abakiriya benshi dore ko ubundi bavuga ko birirwaga biyicariye nta mukiriya n’umwe babona.

Rubayiza Yves ucuruza imyenda muri soko rya Ruhango, avuga ko kuba gare yari kure y’isoko byabateraga ibihombo bikomeye kuko nta muntu wajyaga winjira muri iri soko, bakaba bajyaga baryinjiramo kuwa gatanu gusa habaye isoko rusange.

Abacuruzi bishimiye ko gare yaje mu isoko.
Abacuruzi bishimiye ko gare yaje mu isoko.

Gusa kuri ubu ngo icyizere ni cyose kuko imikorere igiye kwiyongera ndetse n’isoko risa nk’aho ryari ryarataye agaciro rikagasubirana.

Abandi bishimiye iki cyemezo ni abakora akazi k’ubukarani kuko ngo aho gare yari isanzwe ikorera hari mu kajagari kubera ubuto bwaho, bakavuga ko ubu nabo akazi kabo bagiye kugakora neza ndetse bakanashyiraho amakoperative abahuza.

Abatwara abagenzi nabo bashimangira ko bashimishijwe no kuza gukorera mu isoko rya Ruhango kuko ngo aho gare yari isanzwe ikorera hari hato cyane, ugasanga abagenzi babyigana cyane.

Bishimiye ko gare yimukiye ahantu hafite isuku.
Bishimiye ko gare yimukiye ahantu hafite isuku.

Ndagijimana Yusuf, ahagarariye Volcano Express mu Ruhango, avuga ko bashimishijwe no kuza gukorera aha hantu kuko urebye hisanzuye hakaba hanafite isuku ndetse ngo n’umutekano waho urizewe cyane.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukavuga ko, izi modoka zitazakomeza gukorera hano, kuko burimo kubaka gare nshya ahitwa mu Gataka izaba ijyanye n’igihe, gusa bukizeza ko nta mpinduka zizabaho, kuko aho gare nshya irimo kubakwa hegeranye n’iri soko aho izi modoka zirimo gukorera.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka